Yahirikiye Se Mu Musarane Wa Metero 20

Nyuma yo gutongana bapfa umurima, umuhungu w’imyaka 22  muri Kenya ahitwa Longisa yahiriye Se w’imyaka 60 mu bwiherero bamukuramo yanegekaye.

Se w’uriya musore yitwa Samuel Tanui. Nyuma y’iminsi ibiri yamaze mu musarane wari utarakoreshwa, yaje kumvwa n’umuntu wari uhise aho aramutabariza bamukuramo agihumeka.

Bamujyanye ku bitaro by’icyitegererezo byitwa Longisa County Referral Hospita.

Abaturanyi bakimara kumva iyo nkuru barahuruye bashaka urwego barumanukiraho bageze mu mwobo bafasha uwo musaza kuwuvamo agihumeka.

- Advertisement -

Ukurikiranyweho gukora biriya yaje gufatwa ubwo yari atashye yizeye ko Se yamaze gupfa.

Uyu musore yitwa Charles Kiplangat Rotich.

Abapolisi bahise bamuta muri yombi bajya kumufungira kuri station ya Polisi ya Longisa.

Yababwiye ko yamusunikiye muri uriya mwobo nyuma y’uko undi yari yanze kumuha ku isambu y’umuryango.

Umupolisi mukuru mu baje gutabara uriya musaza yabwiye The Citizen Digital ko yashimishijwe n’uko k’ubw’amahirwe nta mvura yaguye kuko yari buhitane uriya mugabo bitewe n’amazi yari bumusange mu mwobo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version