Kanye West Yasubijwe Kuri Twitter

Nyuma y’ibyumweru bitandatu avanywe kuri Twitter kubera kuhashyira ubutumwa bamwe bavuze ko bwibasiraga Abayahudi, umuraperi Kanye West yagaruwe kuri uru rubuga ruherutse kugurwa Miliyari $44 n’umukire wa mbere ku isi witwa Elon Musk.

Ubutumwa bwafashwe nko kwibasira Abayahudi, Kanye yabutangaje mu ntangiriro z’Ukwakira, 2022.

Byaje kumubyarira amazi nk’ibisusa kubera ko uretse no gukurwa kuri Twitter, ibigo byikomeye byari bisanzwe bifitanye nawe amasezerano mu mikoranire ifite agaciro kabarirwa muri Miliyari irenga y’amadolari y’Amerika($) byarayahagaritse.

Icy’ingenzi muri ibi bigo ni Adidas kuko guhagarika amasezerano na Kanye West byamuhombeje agera kuri Miliyari $1.5, asigarana Miliyoni $400 mu mutungo we.

- Kwmamaza -

Icyakora, ubu yagarutse kuri Twitter asa n’uzanye amatwara avuguruye kuko akimara gusubizwaho, yahise asuhuza abo yahasanze kandi abasuhuza mu ndamukanyo y’amahoro y’Igiheburayo bita Shalom,  שָׁלוֹם šālōm( Mu nyandiko y’Igiheburayo).

Iyi nyandiko ye yari iherekejwe n’akamenyetso bita ‘emoji’ kari guseka.

Nyuma yo gutangaza buriya butumwa, yanditse ati: “ Ndi kugerageza ngo ndebe niba koko bankomoreye kuri Twitter!”

Elon Musk yahise amusubiza ati: “ Ntukice ibyo udakunda ahubwo  jya utabara ibyo ukunda.”

Ikirangiza[West] gutangaza iyo tweet, hari abantu bayikunze ( likes) bagera ku  678,000 mu masha atanu gusa.

Sky News yanditse ko ubwo Kanye yavanwaga kuri Twitter, yahise atangiza umugambi wo kugura urubuga nkoranyambaga rwitwa Parler ruzwiho gukorana n’abantu batsimbabara ku k’ejo.

Kanye West agaruwe kuri Twitter nyuma y’uko n’uwahoze ari Perezida w’Amerika akaba n’inshuti ye witwa Donald Trump nawe ayigaruweho.

We hari hashize hafi imyaka ibiri ayikuweho.

Yayivanyweho muri Mutarama, 2021 nyuma y’uko bigaragaye ko ari yo yakoresheje akangurira abayoboke be kuvurunga Inteko ishinga amategeko ya Amerika ubwo yari igiye gutangaza ibyavuye mu matora y’Umukuru w’igihugu.

N’ubwo ari uko bimeze ariko, Donald Trump yatangaje ko nta kintu azashyira kuri  Twitter mu gihe gito kiri imbere kuko asanzwe yarakoze urubuga nkoranyambaga rwe bwite yise Truth Social.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version