Imishyikirano Ya DRC Na M23 Yongeye Gusubikwa, Ruto Arasura Tshisekedi

Umukuru wa Kenya Dr. William Ruto aratangira uruzinduko muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bivugwa ko azagiranamo ibiganiro birambuye na mugenzi we uyobora iki gihugu witwa Felix Tshisekedi.

Hagati aho, ibiganiro byagombaga kubera i Nairobi kuri uyu wa Mbere Taliki 21, Ugushyingo, 2022 nabyo byasubitswe kubera ko Inteko ishinga amategeko ya DRC iherutse kubuza Guverinoma kuganira na M23 kuko ngo ari ‘umutwe w’iterabwoba’ aho kuba inyeshyamba zisanzwe.

Biteganyijwe ko izasubukurwa mu mpera z’Icyumweru kizarangira Taliki 27, Ugushyingo, 2022.

The Star yo muri Kenya yatangaje ko Ruto yagiye muri kiriya gihugu mu biganiro na mugenzi we ku mibanire n’ubuhahirane hagati ya Kinshasa na Nairobi, ukwihuza kw’ibihugu bigize aka Karere n’uko umutekano wifashe muri DRC.

- Advertisement -

Hari ingabo za Kenya kandi zimaze iminsi muri DRC, zashinze ibirindiro mu Mujyi wa Goma.

Ubuyobozi bwa Kenya ndetse n’itangazamakuru ry’aho buvuga ko iki gihugu kiri gukora uko gishoboye ngo ibintu bigaruke mu buryo mu Karere u Rwanda na DRC biherereyemo.

Icyakora hari abandi bavuga ko muri iki gihe Kenya ifite umugambi mugari wo kugira ijambo ridakuka mu bibera mu Karere k’Ibiyaga bigari.

Mu muhati wa Kenya wo kugera kuri ibi, harimo n’uko iri guhuza impande zishyamiranye muri iki kibazo.

Intambwe ebyiri yagaragaje muri uyu mujyo ni uko i Nairobi ari ho hari kubera ibiganiro by’Umuhuza Uhuru Kenyatta ndetse no kuba iki gihugu cyarohoreje ( bwa mbere mu mateka yacyo) ingabo ngo zirwane mu ntambara iri kubera muri DRC.

Ingabo za Kenya zoherejwe muri DRC mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyemeranyijwe mu masezerano aherutse gusinyirwa i Nairobi agamije guhashya imitwe ikorera mu Burasirazuba bwa  DRC irimo na M23.

Izi ngabo zizakorana n’izindi zirimo iz’u Burundi, Tanzania na Uganda.

Biteganyijwe ko Ruto narangiza urugendo rwe muri DRC ahita ajya muri Koreya y’Epfo.

Indi nkuru wasoma:

Ingabo Za Kenya Zageze i Goma

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version