Karasira Agiye Gusohora Indirimbo Yahimbiye Uwo Atwite

Umuhanzi Clarisse Karasira yatangarije kuri Instagram ye ko kuri uyu wa Mbere taliki 16, Gicurasi, 2022 azasohora indirimbo yahimbiye umwana atwite.

Yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram ati: “ Umwuzukuru w’Imana n’igihugu yanjyanye mu nganzo aho yibereye iyo, mpimba indirimbo nshya izasohoka kuwa mbere. Ntimuzayicikwe, mbifuriza ibyiza.”

Byatangajwe n’umukunzi we Dejoie Ifashabayo nyuma y’uko basezeranye imbere y’amategeko mu muhango waraye ubureye mu Biro by’Umurenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Clarisse Karasira ni umugore wa Ifashabayo Dejoie babana muri Leta ya Maine iri mu Majyaruguru y’u Burasirazuba bw’Amerika.

Abantu bacye nibo  bitabiriye umuhango wabo wo gusezerana imbere y’amategeko.

Umuhango wakomereje mu Intare Conference Arena hafatirwa amafoto, ibindi bikomereza muri imwe muri Hoteli ziri i Kabuga.

Ku wa 08 Mutarama 2021, ni bwo Dejoie Ifashabayo yambitse umuhanzi Clarisse Karasira impeta y’urukundo.

Ubukwe Bwa Clarisse Karasira ‘Buzataha’ Nyuma Y’Amezi Atatu

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version