Magendu Ikomeje Kuva Muri Uganda Yinjizwa Mu Rwanda

Ku wa Gatanu taliki 13, Gicurasi, 2022 mu Karere Nyagatare hafatiwe abantu babiri bafite imifuka umunani ifungiyemo imyenda yinjijwe mu Rwanda mu buryo bwa magendu. Ni imifuka bita amabaro.

Bamwe bafatiwe muri uyu Murenge

Polisi yemeza ko iriya abinjije iriya mifuka bari bayivanye muri Uganda.

Imifuka itanu yafatiwe mu Mudugudu wa Gishara mu Kagari ka Kagitumba, Umurenge wa Matimba indi tatu yafatiwe mu Mudugudu wa Nyakanoni, Akagari ka Shonga mu Murenge wa Tabagwe.

Iyi mifuka itatu ya nyuma abari bayifite bayikubise hasi bariruka.

- Advertisement -

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, avuga ko ariya  mabaro yose yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Ati: “Saa saba z’amanywa nibwo Polisi yahawe amakuru n’abaturage batuye mu Tugari tubiri ari two Kagitumba na Shonga bavuga ko hari abantu bikoreye amabaro y’imyenda ya Caguwa ya magendu. “

SP Twizeyimana avuga ko abapolisi bahise batangira ibikorwa byo gufata  bariya bantu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana

Yashimiye abaturage bakomeje gutanga amakuru, abakora ubucuruzi bwa magendu n’abandi bakora ibinyuranyije n’amategeko bagafatwa, abasaba gukomeza kuyatangira ku gihe.

Imyenda yafashwe yashyikirijwe ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) Ishami rya Nyagatare,

Abafashwe bo  bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Matimba.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

Imifuka bafatanywe
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version