Karasira Aimable Yatawe Muri Yombi

Aimable Uzaramba Karasira

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Karasira Aimable akurikiranyweho ibyaha byo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, guha ishingiro jenoside n’icyaha cyo gukurura amacakubiri.

Amakuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ni uko Karasira yahamagajwe n’Ubugenzacyaha ku cyicaro gikuru, nyuma biza kwemezwa ko yafunzwe.

Ibyaha aregwa ahanini bifitanye isano n’umuyoboro wa YouTube yafunguye, yanyuzagaho ibitekerezo n’ibiganiro byakomeje gukemangwa na benshi.

RIB yakomeje iti “Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro, mu gihe dosiye ye itegurwa kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”

- Advertisement -

“RIB irongera kwibutsa abantu bose ko uwo ari we wese uzitwaza imbuga nkoranyambaga agakora ibyaha azabihanirwa.”

Biriya byaba akekwaho biteganywa kandi bigahanwa n’ingingo ya 5 n’iya 7 y’itegeko ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, n’ingingo ya 164 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Izo ngingo uko ari eshatu ziteganya igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 500.000 Frw ariko atarenze 1.000.000 Frw

Karasira afashwe nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hiriwe hacicikana inyandiko izwi nka ‘petition’, yasabaga inzego z’ubugenzacyaha gukurikirana umunyamakuru Agnes Nkusi Uwimana na Aimable Uzaramba Karasira wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, ku mvugo bakomeje gukoresha ku rubuga rwa YouTube zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ishyirahamwe Umurinzi Initiative ryayitangije ryavuze ko bariya bombi babiba urwango mu Banyarwanda kandi ntibabikurikiranweho.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version