Muri Nigeria Abana Batazwi Umubare ‘Bongeye Gushimutwa’

Muri  Leta ya Niger, imwe mu zindi zigize Nigeria haraye hashimuswe abana bakiri bato bari mu kigo cy’amshuri aho bari bacumbikiwe. Abarwanyi baje barasa mu bashinzwe kurinda icyo kigo, abantu bakwirwa imishwaro, baboneraho gushimuta abana.

Kugeza ubu nta mubare uratangazwa w’abana bashimuswe na bariya barwanyi.

Abana bashimuswe bigaga mu ishuri rigisha Korowani riri mu gace ka Salihu Tanko.

Byabaye kuri iki Cyumweru mu masaha ashyira saa sita z’ijoro. Kiriya kigo gicumbikira abana 200.

- Advertisement -

Ishimutwa rya bariya bana rivuzwe nyuma gato y’uko havuzwe urupfu rwa Abubakar Shekau, bivugwa ko yishwe n’abarwanyi bo muri Al Qaeda ikorera muri Nigeria.

Ikindi ni uko hari abandi banyeshuri bari bamaze igihe runaka barekuwe ariko hatanzwe ingurane 350 000 euros.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version