Ibiro By’Umukuru w’u Burundi byatangaje ko Perezida Evariste Ndayishimiye yahaye abanyamakuru nomero bashobora kumuhamagaraho bakamubaza ibibazo biremerereye igihugu. Birashoboka ko ari umwe mu bakuru b’ibihugu bacye bahaye abanyamakuru nomero zabo ngo bajye bavugana bitabanje guca ahandi.
Perezida w’u Burundi aherutse guha abanyamakuru ikiganiro cyagarutse ku buzima bw’igihugu ndetse no k’umubano wacyo n’amahanga harimo n’u Rwanda.
Ku byerekeye umubano w’u Burundi n’u Rwanda, Perezida Ndayishimiye yavuze ko Gitega na Kigali bari gukora uko bashoboye ngo wongere ube mwiza ariko ngo haracyari ikibazo cy’abantu u Burundi buvuga bacumbikiwe n’u Rwanda kandi barashatse guhirika ubutegetsi bw’uwo Ndayishimiye yasimbuye ari we Pierre Nkurunziza.
Hari amakuru avuga ko Perezida Ndayishimiye hari abanyamakuru yabwiye ko abo bantu baba mu Rwanda bamwoherereje intumwa zo kumubwira ko bicuza ibyo bakoze.
Icyakora nta byinshi byatangajwe kuri iyi ngingo ngo havugwe uwo wajyanye ubutumwa abushyiriye Perezida Ndayishimiye n’igihe yagiriye yo nticyavuzwe.
Indi ngingo ikomeye ku buzima bw’igihugu, Perezida Ndayishimiye yavuze ko mu minsi micye iri imbere, Guverinoma izatangaza ingamba yafashe mu kugabanya ubwiyongere bw’abaturage ariko bizakorwa nyuma y’uko imibare y’ibarura rusange ry’abaturage itangajwe.
Yaboneyeho no gusaba abanyamakuru b’u Burundi kwihingamo umuco wo gukunda igihugu cyabo, bagakora inkuru zunga ubumwe bw’Abarundi kandi zishishikariza abaturage kwitabira amajyambere
Ati: “ Mujye mu giturage muganirize abahatuye, mubabwire iby’amajyambere no kwihuriza mu makoperative.”
Perezida Evariste Ndayishimiye yasabye n’abashoramari gushora imari yabo cyane cyane mu nganda zikora ifumbire na sima.
Abajijwe ibyo abona yagezeho mu myaka ibiri ishize, Perezida Ndayishimiye yavuze ko muri icyo gihe yakoze uko ashoboye ashyira ho uburyo bwo kubaka igihugu kugira ngo kizabe igihugu kigendera ku mahame n’amategeko.