Karongi: Akamaro K’Abajyanama B’Ubuzima Karashimwa N’Abaturage

Uwitonze Yvonne wo mu Mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Mataba, Umurenge wa Rubengera avuga ko abajyanama b’ubuzima bagira uruhare rushimwa na benshi mu kuvura abana n’abandi  bakunze kwandura Malaria.

Uyu mugore avuga ko ababyeyi batwite n’abana ari bo bakunze kwibasirwa na malaria ariko ko iyo bagiye ku mujyanama w’ubuzima, bavurwa ntibazahare.

Avuga ko afite abana bane kandi umwe muribo aherutse kuyandura.

Uwo wayirwanye ngo akunda kuba ari hanze mu masaha y’umugoroba bityo akavuga ko ari hi umubu ushobora kuba waramurumiye.

- Kwmamaza -

Ati: “ Umujyanama w’ubuzima aradufasha cyane kubera ko iyo umwana arembye ukumujyana yo ahita amuvura kandi aba ahari igihe cyose wamushakira”.

Uwimana Yvonne ashima uruhare rw’abajyanama b’ubuzima mu gufasha abaturage kwivuza

Ashima ko igihe cyose umwana arwariye bakajya kumushaka[umujyanama w’ubuzima], bamubona akabavura.

Umwe mu bajyanama b’ubuzima wo muri uyu Murenge witwa Emmanuel Musabyimana avuga ko we na bagenzi be baba bafite ibikoresho bifatika bahawe n’ubuyobozi kugira  ngo bite ku baturage.

Musabyimana avuga ko igihe cyose umuturage yumvise atameze neza, yihutira kuza kumureba akamuvura.

Iwe aba afite ibikoresho birimo igitabo cyandikirwamo imyirondoro y’abaje kwivuza, nyuma akambara aturindantoki agafata amaraso y’umuturage.

Mu Mudugudu ngo habamo abajyanama bane kandi bakorana n’abaturage bakabavura ku ndwara bahuguriwe zirimo na malaria.

Imibare itangwa n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC, ivuga ko uruhare rw’abajyanama b’ubuzima mu guhashya malaria ari 59%.

Impamvu ibitera ni uko gahunda y’abajyanama b’ubuzima ari iya Leta kandi bakaba bizerwa n’abaturage bakabavura kuko ari abaturanyi babo.

RBC kandi itangaza ko mu mwaka wa 2023 imibare yerekanaga ko malaria yagabanutse ku kigero kigaragara kuko ku bantu 1000 abagera kuri 47 ari bo barwaye iyi ndwara.

Ni imibare yagabanutse cyane kuko mu mwaka wa 2016 bari abantu 409 ku bantu 1000.

Imibare kandi yerekana ko mu mwaka wa 2023 abantu 51 ari bo iyi ndwara yahitanye.

U Rwanda rushimirwa kuba kimwe mu bihugu byarwanyije bigaragara malaria.

Zimwe mu ngamba zabifashijemo igihugu ni ugukoresha inzitiramubu, ubukangurambaga bwo kwivuza umuntu acyumva yafashwe  ndetse no gukuraho ahantu imibu ishobora kororokera.

Taliki 25, Mata, 2024 mu Rwanda n’ahandi ku isi bazizihiza umunsi wahariwe kurwanya malaria.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version