Ubushinjacyaha bw’igisirikare cya Uganda bwanzuye guhagarika gukurikirana abasirikare batanu n’abapolisi babiri bwashinjaga guha u Rwanda amakuru y’ubutasi.
Abagiye kurekurwa ni Lt Alex Kasamula ukorera mu ishami ry’igisirikare rishinzwe imyitwarire, Lt Philip Neville Ankunda wo mu mutwe kabuhariwe wa SFC, Pte Nathan Ndwaine wo mu ishami ry’ubwubatsi, Pte Moses Asiimwe ukora mu bukanishi bw’indege, Pte Godfrey Mugabi, ASP Benon Akandwanaho na ASP Frank Sabiiti.
Bafashwe mu mwaka 2020 batawe muri yombi n’ubutasi bwa gisirikare.
Icyo gihe umubano w’u Rwanda na Uganda wari mubi.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko hagati ya Gashyantare na Gicurasi 2020, bahererekanyaga amakuru y’umutekano n’abakozi ba Leta y’u Rwanda bifashishije itsinda rya WhatsApp bise Nyaruju.
Bari “bagamije guhungabanya umutekano wa Uganda” ariko ababiahinjwa bo barabihakanye.
Umushinjacyaha Capt Ambroze Guma yamenyesheje Perezida w’Urukiko Rukuru rwa gisirikare rwa Makindye witwa Brig Gen Freeman Mugabe ko ubushinjacyaha bukuru bwafashe icyemezo cyo guhagarika kubakurikirana.
Impamvu ni uko Leta yabakuriyeho ibirego bose.
Yabasobanuriye ko niharamuka habonetse ikindi kimenyetso, bazakurikiranwa bundi bushya.