Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire (RHA) cyatangaje ko Akarere ka Karongi ari ko ka mbere gafite ubuhaname n’imiterere y’ubutaka biteje akaga kurusha utundi kubera kwibasirwa n’ibiza.
Hataho Akarere ka Nyamasheke, Rubavu, Rusizi na Rutsiro mu Ntara y’Uburengerazuba na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo.
Uturere dukurikiraho tubanzirizwa n’Akarere ka Gasabo, aka Kicukiro na Nyarugenge.
Nyuma hakirikiraho uturere two mu Burasirazuba twa Bugesera, Gatsibo, Kayonza, Kirehe, Ngoma na Rwamagana.
Icyiciro cya gatatu kirimo Akarere ka Nyagatare, Burera, Gakenke, Gicumbi, Musanze, Rulindo, Gisagara, Huye, Kamonyi, Muhanga, Nyanza, Ruhango, Ngororero na Nyabihu.
Aya makuru azagira akamaro ku bafata ibyemezo mu gukumira ibiza cyangwa se kugabanya ubukana bwabyo kuko hari ibidashora kwirindwa mu buryo bwuzuye.
Abashinzwe imibereho y’abaturage kandi bazahera kuri ayo makuru mu ivugurura ry’amabwiriza y’ubwubatsi mu gihugu hose azatangira gukurikizwa mu mwaka wa 2024.
Ikigo gishinzwe imiturire gisobanura ko iriya raporo yakozwe hagamijwe kubungabunga ibidukikije no kunoza ibishushanyo mbonera by’imikoreshereze y’ubutaka.
Hari aho iyo raporo igira iti: “Aho u Rwanda ruherereye mu Burengerazuba bwa Rift Valley, hakunze kwibasirwa n’imitingito. Nk’Igihugu kiri kugira imijyi yaguka vuba, ingaruka ziterwa n’ibiza zariyongereye zigabanya iyubahirizwa ry’ingamba zikwiriye za gahunda z’imijyi ndetse n’ibikorwa by’ubwubatsi. Ubugenzuzi n’amabwiriza bugamije kumenya neza niba inyubako zishoboye guhangana n’ingaruka z’ibiza; ibyo bikarengera ubuzima bw’abantu kandi bakanagabanya igihombo mu by’ubukungu.”
Biriya byiciro bizagira uruhare mu kugena uko inyubako zubakwa zizaba ziteye, igiciro cyazo ndetse n’amikoro akenewe ngo ubwubatsi bukorwe.
Imiterere y’inyubako muri buri gace izajya igenwa habanje kugenzurwa neza igishushanyo mbonera n’imiterere y’ubutaka bwaho byemezwe n’ababishinzwe.
Abakoze iriya raporo ni abahanga bo muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kaminuza y’u Rwanda, Urugaga rw’Abikorera, Ikigo gishinzwe Ubuziranenge, Urugaga rw’Abubatsi mu Rwanda n’izindi.