Karongi: Bakurikiranyweho Kwica Umuntu Bakamuhisha Mu Nzu

Umugore n’abagabo babiri batawe muri yombi bakurikiranyweho kica umugabo w’uwo mugore bakamuhisha mu nzu. Byabereye mu Mudugudu wa Nyabisindu, Akagari ka Shyembe, Umurenge wa Murambi mu Karere ka Karongi.

Umugabo wishwe ni uwitwa Jean d’Amour Mpiranyisenga akaba yarishwe ku wa Gatandatu taliki 15, Kamena, 2024, bikavugwa ko abamwishe bamuhishe mu nzu ibye biza kumenyekana taliki 17, nyuma y’iminsi hafi itatu yishwe.

Yari yatangiye kunuka.

Abamwishe bamujugunye mu rutoki hafi y’urugo rwe.

Gitifu w’Umurenge wa Murambi witwa Phanuel Uwimana yabwiye bagenzi bacu ba Kigali Today ati: “Umurambo wabonetse taliki 17, Kamena, 2024 ubonywe  n’abaturanyi babo aho wari uryamye mu rutoki. Babajije umugore aho umugabo we ari undi avuga ko yari amaze iminsi yaramubuze ariko ubuyobozi bumaze kumuhata ibibazo avuga ko ari we wamugambaniye yicwa n’abagabo babiri bamuhisha mu nzu nyuma y’umunsi umwe atangiye kunuka bigira inama yo kumusohora bajya kumujugunya muri urwo rutoki”.

Uwimana avuga ko umurambo bawusanganye ibikomere mu maso no ku ijosi umugore abaha amakuru y’uko bamwishe.

Ati: “Nsengimana Berchimas na Zirimwabagabo Nyangabo bafashije umugore wa nyakwigendera Niyonkuru Vumilia kwica umugabo we bahise batabwa muri yombi ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Gashari”.

Ikindi ni uko uwo mugore n’umugabo we bari basanganywe amakimbirane, ayo makimbirane akaba yari ashingiye ku isesagura ry’umutungo nk’uko bivugwa.

Amafaranga yakoreraga ngo yajyaga kuyanywera.

Bari bafite umuryango umaranye igihe kuko bari bamaze imyaka 10 babana kandi umwana wabo mukuru yari afite imyaka icyenda.

Bagenzi bacu ba Kigali Today bavuga ko hari amakuru avuga ko Bérchimas Nsengimana uvugwaho kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera yari inshoreke ye.

Gitifu Uwimana agira inama imiryango kwirinda amakimbirane, aho bayagize bakegera inzego z’ubuyobozi zikabafasha kuyakemura ariko hatajemo kuvutsa undi ubuzima.

Amakimbirane mu ngo iyo adakumiriwe hakiri kare binyuze mu biganiro hagati y’abashakanye n’inshuti z’umuryango akunze kuba intandaro y’amakimbirane ageza no ku bwicanyi.

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ivuga ko gusesagura umutungo ari yo ntandaro ikomeye yayo makimbirane akura akazavamo ishyano.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version