Akarere Ka Burera Katashye Ibiro Bishya

Maurice Mugabowagahunde uyobora Intara y’Amajyaruguru yatashye inyubako nshya izakoreramo ibiro by’abakozi b’Akarere ka Burera.

Burera yari kamwe mu turere tutagiraga inyubako nshya dukoreramo.

Kugeza ubu Gicumbi, Huye, Rusizi, Musanze ni tumwe mu turere ducye tugikorera mu nyubako za kera.

Inyubako y’Akarere ka Burera yuzuye itwaye Miliyari Frw 3.

Akarere ka Burera ni kamwe mu Turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru.

Gafite ubuso bungana na 644.5 Km2; ku bucucike bungana na 682/Km2.Ni imibare ishingiye ku ibarura ryo mu mwaka wa 2022.

Guverineri Mugabowagahunde niwe watashye iyi nyubako nshya

Akarere ka Burera gafite Imirenge 17; Utugari 69 n’Imidugudu 571m kakaba gatuwe n’abaturage 387,729 barimo abagabo 184,782, bangana na 47.7% n’abagore 202,947, bangana na 52.3%.

Akarere ka Burera gahana imbibi na Uganda ku bilometero 63.

Imirenge itandatu kuri 17 igize aka Karere ikora kuri Uganda.

Ku zindi mpande zako Akarere ka Burera gahana imbibi n’ uturere twa Gakenke, Musanze, Rulindo na Gicumbi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version