Mu ijoro ryo ku wa 14, Kanama, 2023 mu rugo rwa Bonifride Nyiransangwa utuye mu Mudugudu wa Winzira, Akagari ka Tyazo mu Murenge wa Rugabano muri Karongi hagurishirijwe inka ya Girinka, bikorwa n’umugabo kandi umugore atabishaka.
Uretse kuba umugore atarabishakaga bityo akaba yarahohotewe, hiyongeraho ko hari umugabo wakubitiwe aho iyo nka yagurishirijwe ubwo yahageraga akagira icyo abibazaho.
Amakuru twahawe n’umuturanyi wabo agira ati:
“Iriya nka yari iy’umusaza watabarutse witwaga Niyitegeka Damascène kandi amaze igihe atabarutse. Yayisigiye umukazana we ngo ijye imukamirwa ndetse imuhe n’ifumbire. Uriya musaza yasize abahungu babiri ari bo Ezéchiel Uwamurengeye na D’Amour Ngezahayo.
Ejo bundi rero aba basore bafashe iriya nka bayivana mu kiraro mu mugoroba bari kumwe n’umukozi wo muri TUBURA witwa Bonifride Nyiransangwa bayijyana mu rugo rwe kuyigurisha n’umukire witwa Bizagwira wari uri kumwe n’umuhungu we.”
Uwaduhaye amakuru avuga ko umukazana wa wa musaza wari warasigiwe inka yabonye bayijyanye arabakurikira, asanga bari gusinya ngo bayigurishe na Bizagwira kandi hari n’Umukuru w’Umudugudu wa Winzira witwa Marcel Burihabwa.
Uwo mugore ngo yarahageze ababaza impamvu bagiye kugurisha iriya nka kandi yari buzamuhe ifumbire akazaba ari yo yishyura ubwatsi bamwatiye, abandi baramutwama.
Yarashobewe yigira ku ruhande arinumira!
Hagati aho kandi, amasaha yari amaze kwicuma kuko byashyiraga saa yine z’ijoro(10h00pm).
Nyiransangwa (wo muri TUBURA) yabwiye uwo mugore ko adakwiye kwivanga muri icyo kintu kubera ko umugabo we yari yamaze kukijyamo.
Yamubwiraga ko nta mpamvu afite yo kugira icyo abibazaho kubera ko umugabo we yari yamaze gufata icyemezo cy’uko inka igurishwa.
Yarahaciye abajije icyabaye arakubitwa!
Muri iyo ‘sakwe sakwe’ y’iryo joro, nibwo umugabo witwa Benimana André bahimba Kajinire yari aciye hafi yumva bari gutwama uwo mugore ngo navuge avuye aho, nibwo yazaga kubaza ibyabaye no kubabwira ko ingingo yumvanye uwo mugore ifatika.
Bidatinze abasinyaga bahise badukira uwo Benimana baramukubita.
Umwe mu bahuruye yatubwiye ko yumvise amajerekani abomborekana arahurura ngo arebe ibyabaye nibwo yasangaga Benimana yakubiswe.
Ku byerekeye ya nka, ngo kuva yagurishwa mu Cyumweru gishize ntiragaruka mu rugo aho yabaga.
Ku rubuga rwa Twitter, RadioTv10 bo bari banditse bati: ‘Hari umuturage wo mu Kagari ka Tyazo mu murenge wa Rugabano muri Karongi uvuga ko yakubiswe n’abayobozi b’imidugudu ibiri bamuziza ko yabonye inka ya Girinka iri kugurishwa nijoro yayifotora akabizira. Abaturage bavuga ko iyo nka byarangiye igurishijwe ‘amafaranga agabanwa n’abo bayobozi’ nyuma y’uko uwayihawe yari yaritabye Imana.’
Meya wa Karongi ati: ‘Twasanze atarakubiswe’
Vestine Mukarutesi uyobora Akarere ka Karongi yabwiye Taarifa ko ikibazo cy’uriya muturage ‘bagikurikiranye.’
Yemeza ko atigeze akubitwa kandi ngo n’abaturage barabihamya.
Ndetse no ku wa Kabiri taliki 15, Kanama, 2023 yitabiriye Inteko y’abaturage.
Ubutumwa Meya Mukarutesi yaduhaye kuri WhatsApp buragira buti: “ Mwaramutse neza, iki kibazo twaragikurikiranye, dusanga atarakubiswe yaba abaturage barabihamya, yewe no ku wa kabiri yitabiriye Inteko y’abaturage kandi hari abayobozi ntacyo yigeze abaza, bivugwa ko ariwe wakubise uwitwa Bizagwira, ubu ikibazo cyabo kiri muri RIB.”
Igisubizo cya Meya kigaragaza ko uvuga ko yakubiswe atakubiswe, ahubwo ari we wakubise Bizagwira, uyu akaba ari umukire wo muri ako gace.
Iki kibazo cyamaze kugera mu bugenzacyaha…
N.B: Ifoto ibanza ni iya Benimana wakubiswe