Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Karongi: Umudugudu Wa Rugabano Umaze Gusanwa Kuri Miliyoni Frw 500
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Karongi: Umudugudu Wa Rugabano Umaze Gusanwa Kuri Miliyoni Frw 500

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 September 2024 9:08 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubuyobozi bwa Karongi buvuga ko bumaze gusana Umudugudu wa Rugabano bukoresheje Miliyoni Frw 500.

Mu gusana izi nzu hajemo kubaka inzira z’imyotsi iva mu bikoni no kubaka bundi bushya ubwiherero busimbura ubwari bwarangiritse imburagihe.

Ibibazo byo mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Rugabano byigeze no kugarukwaho na Perezida Kagame asaba ko byashakirwa ibisubizo vuba na bwangu.

Hari taliki 28 Kanama 2022 ubwo yasuraga Uruganda rw’Icyayi rwa Rugabano mu Karere ka Karongi.

Yasabye ubuyobozi kwita ku baturage bo mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Rugabano kuko yabonye batameze neza uko bikwiye.

Kagame yavuze ko yabonye ko abaturage bimuwe ahubatswe uruganda batameze neza, maze asaba inzego zibishinzwe kubafasha haba mu mibereho myiza, iterambere n’isuku.

Ati: “Ijisho ryanyeretse ko abatuye mu mudugudu batameze uko bagomba kumera, babonekamo ubukene, kandi si ko bagomba kumera.”

Yavuze ko ashaka Abanyarwanda bafashwa kwiteza imbere kandi bafite isuku, asaba Minisitiri w’ubutegetsi bw’Ibihugu n’ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba gukemura icyo kibazo, anateguza ko azasubira kubigenzura.

Kuri ubu zimwe mu nzu zo mu Mudugudu w’Icyitegererezo zujujwemo inzira z’imyotsi ku buryo abazibamo bavuga ko nta myotsi igisakara mu gihe batetse.

Ikindi kibazo cyari kibangamiye aba baturage ni icy’ubwiherero bwubatswe mbere bwaje gupfa budateye kabiri biturutse kuri za biogas bwari bufite zari zikoze nabi.

Ubu hubatswe ubundi bwiherero bushya.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukase Valentine, yabwiye RBA ibyo bibazo byakemuwe kandi ko abarenga 200 bashakiwe imirimo mu mirima y’ icyayi.

Hari miliyoni 500 Frw zashyizwe mu mirimo yo gukosora ibyari bikocamye ku nzu z’abaturage batujwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Rugabano.

Umudugudu wa Rugabano ubarizwamo abaturage barenga 1600 bimuwe n’abimurwa hirya no hino, ibyakosowe ku nzu zabo bikaba byarakozwe ku z’imiryango irenga ijana.

TAGGED:AbaturagefeaturedKarongiUmudugudu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwanda: Imvura Yakomye Mu Nkokora Ubucukuzi Bw’Amabuye Y’Agaciro
Next Article Mukabalisa Yabaye Senateri
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?