Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Karongi: Umushinjacyaha Akurikiranyweho Ruswa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbutabera

Karongi: Umushinjacyaha Akurikiranyweho Ruswa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 October 2024 7:54 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Mu Rwanda ruswa ni icyaha kidasaza
SHARE

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi( ni amapingu) umushinjacyaha wo ku rwego rw’ibanze ukorera mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi akurikiranyweho ruswa no kwaka indonke ya Frw 150,000.

Taliki 18, Ukwakira, 2024 nibwo yafashwe ariko ntiyafatwa wenyine kuko yafatanywe n’uwari umuhuza muri ubwo buriganya bita komisiyoneri.

Bombi ubugenzacyaha bubakurikiranyeho gusaba no kwaka indonke kugira ngo hafungurwe umugore ufunzwe ku cyaha cy’ubujura bw’amatungo.

Komisiyoneri yari umuhuza w’usaba n’uwakira iyo ruswa, bikumvikana ko icyo gikorwa yari bugihemberwe.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Umuvugizi w’Urwego rw’ubugenzacyaha bwafashe abo bantu witwa Dr. Thierry B.Murangira yagize ati:  “Abo bagabo uko ari babiri bafashwe nyuma y’uko bari bamaze iminsi bakorwaho iperereza ku byaha bakekwaho byo kwaka ruswa”.

Abantu bakunda ruswa. Ariko hari abo kuyaka no kuyakira bidahira ahubwo bagafatwa kuko isanzwe ari icyaha kiri mu bikomeye mu Rwanda.

Raporo zasohowe n’ibigo bitandukanye mu myaka ishize, zigaragaza ko abakora mu rwego rw’ubutabera no mu nzego z’ibanze bakunze kugaragaraho cyane kwaka cyangwa kwakira ruswa.

Umuryango uharanira kurwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, buri mwaka usohora raporo y’uko inzego zikora ku buzima bw’abaturage mu buryo butaziguye zitwaye ku byerekeye ruswa.

Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, abakozi b’ubugenzacyaha, ab’ubushinjacyaha n’abo mu nkiko bari mu bakunze gushyirwa mu myanya ya mbere mu bayaka cyangwa bayakira.

- Advertisement -

Abantu benshi bemera ko ruswa ari imungu y’ubukungu n’ubutabera ariko ntibibabuza ‘kuyirya’.

Dr. Murangira B.Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, yavuze ko RIB itazihanganira abantu bose basaba cyangwa bakira indonke.

Kurwanya ruswa ukayirandura mu mitima y’abantu ni intego nziza ariko igoye.

Igoye kubera ko ruswa iryoha.

Umuhanga muri filozofiya, mu bukungu, mu ndimi no mu mateka  akaba Umwongereza wabayeho mu Kinyejana cya 18 Nyuma ya Yezu Kristo witwa David Hume(7, Gicurasi, 1711 – 25, Kanama, 1776) yigeze kuvuga ko burya ruswa ari ikintu ‘cyiza’ ariko kibyara ‘kabutindi’.

Kuri Hume, abantu bazakomeza gukunda ruswa ariko, mu kuyikunda, babe bari gukunda kirimbuzi imunga imibereho y’abantu n’imitegekere iboneye nk’uko Perezida wa Amerika Joe Biden nawe yabyemeje ubwo yavugaga ko ruswa yangana na Demukarasi.

U Rwanda rushimirwa ko ruri mu bihugu bifite politiki yo kurwanya no kurandura ruswa kandi ikora neza.

Iyo igihugu gifite politiki yo kutajenjekera ruswa, kiba kigirira neza abakene kuko ari bo bakunze kwishyura abakire n’abandi banyabubasha kugira ngo babakorere icyo ubusanzwe bari bemerewe n’amategeko ariko bakabangamirwa n’uko ari abakene.

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, Dr. Thierry B. Murangira avuga ko ‘gahunda ya Leta ni ukutihanganira ruswa bizwi nka “zero tolerance”.

Avuga ko urwego akorera rwibutsa Abanyarwanda ko ruswa ari icyaha kidasaza bityo ko ugikoze aba agonganye n’amategeko igihe cyose.

Icyaha cyo kwaka cyangwa kwakira indonke bikozwe n’ufata ibyemezo by’ubutabera cyangwa ubishyira mu bikorwa gihanwa n’ingingo ya 5 y’itegeko nimero 54/2018 ryo ku wa 13 Kanama 2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Ugihamijwe n’Urukiko we ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubwe inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’indonke yasabye, yakiriye cyangwa yasezeranyijwe.

Ni mu gihe icyaha cy’umufatanyacyaha kuri iki cyaha cyo gihanwa n’ingingo ya 84 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2024 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iri tegeko ryo rigahamya ko umufatanyacyaha ubihamijwe n’urukiko ahanwa nk’uwakoze icyaha.

Abavugwaho ruswa muri iyi nkuru bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge n’iya Kimihurura mu  gihe dosiye yabo yamaze koherezwa mu Bushinjacyaha kuri uyu wa 22, Ukwakira, 2024.”

TAGGED:featuredKarongiMurangiraRuswaUmushinjacyaha
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Idris Elba Arashaka Guteza Imbere Filimi Nyafurika
Next Article Gasabo: Abana Batatu Bishwe N’Inkuba Icyarimwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?