Kayonza: Bahaye Gitifu Amafaranga Ngo Abishyurire Mutuelle None Ntibavurwa

Mu Kagari ka Bunyetongo, Umurenge wa Murama mu Karere ka Kayonza hari abaturage babwiye itangazamakuru ko bahaye ubuyobozi bw’Akagari kabo amafaranga ngo bubishyurire ubwisungane mu kwivuza ariko ariko bakaba bajya kwivuza ntibakirwe.

Bamwe bafite amakenga ko amafaranga yabo ashobora kuba yarariwe!

Bavuka ko ibyo umuyobozi w’Akagari kabo yakoze bishyira ubuzima bwabo mu kaga kuko ntawe ujya kwivuza mu buryo bumworoheye kandi ari cyo ariya mafaranga bayatangiye.

Bamwe muri bo babwiye bagenzi bacu ba Radio TV 10 yari ibasanzwe ku kigo nderabuzima cya Bunyetongo ko baje kwivuza ariko bakaba bangiwe kuvurwa kuko badafite inyemezabwishyu zigaragaza aho bishyuriye Ubwisungane mu kwivuza bw’umwaka wa 2023.

- Advertisement -

Uwitwa Mujawamariya avuga ko umuturage ajya kwivuza bakamusaba inyemezabwishyu ya Mutuelle de Santé akayibura, bakamubwira ko adashobora kuvurwa atayerekanye.

Hari n’uwo babwiye ko batamubona muri ‘sisiteme’ ni ukuvuga ikoranabuhanga ryerekana umwirondoro w’umuturage rikanerekana niba yarishyuye cyangwa atarabikoze.

Ngo muganga abwira umurwayi ati: ‘Ntabwo tukuvura nta mituweri watanze’.

Umuturage akamusubiza ati: ‘ko nayitanze se imiryango yanjye yose nkaba narayishyuriye kubera iki mutamvura narayishyuye? …Aya mbere nayatanze mu kwezi kwa Gatanu, uwa nyuma namutangiye muri uku kwezi kwa Gatandatu mu mataliki icumi.”

Bose bavuga ko icyo bashaka ari uko bahabwa inyemezabwishyu kuko bikomeje kubagiraho ingaruka mu kwivuza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bunyetongo, Ntambara Emilien yemeye ko amafaranga yose abaturage bayamuhaye ariko akemeza ko yayishyuye.

Icyakora ngo inyemezabwishyu ntiziraboneka kubera ikibazo cya ‘sisiteme’ ikoreshwa na benshi.

Ati: “Icyo kibazo cyo cyari cyabayemo bitagaragara ko bishyuye n’inyemezabwishyu nazo zihari ariko bikanagaragara nanone ko umuntu atishyuye. Dutegereje ko byemezwa n’Ikigo cy’ubwiteganyirize RSSB kuko kwishyura bwo twarishyuye.”

Umukozi wa MobiCash ukorera mu Murenge wa Murama, Munyakaragwe Syliver niwe wishyuriye aba baturage bose binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Avuga ko yamaze kubishyurira ndetse ko n’izo nyemezabwishyu abayobozi bakwiye kuza kuzifata bakaziha abaturage.

Ati “Hari izasohowe zihari za kera ahubwo abayobozi ni bo bataza kuzifata kuko njyewe si njye wazibashyira”.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubwiteganyirize RSSB mu Karere ka Kayonza, Mushimiyimana Jerôme avuga ko ubusanzwe iyo umuntu amaze kwishyura, ahita ujya kwivuza kuko aba yamaze kujya muri sisiteme.

Ku rundi ruhande, ubuyobozi bw’Ikigo Nderabuzima cya Karama, gisanzwe gicunga iki kigo cy’ubuzima cya Bunyetongo, bushimangira ko butakwakira abaturage batagaragara muri sisiteme ko bishyuye, kuko byateza igihombo Ikigo Nderabuzima.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version