Burundi: Gusenyuka Kw’Ishyaka Rya Rwasa Byorohereje Iriri Ku Butegetsi

Kuba abanyapolitiki bo mu ishyaka rya CNL rya Agathon Rwasa batina ba mwana ku miyoborere yaryo, byafunguriye inzira yagutse abo mu ishyaka riri ku butegetsi bari kwitegura amatora y’Umukuru w’igihugu mu Burundi azaba mu mwaka wa 2025.

Mu minsi n’itanu ishize nibwo ubwumvikane buke mu banyapolitiko bo mu ishyaka Congrès national pour la liberté, CNL, bwatangiye kumvikana.

Byatangiye ubwo Agathon Rwasa yafataga icyemezo cyo kwirukana abari mu ishyaka rye 11 barimo Abadepite 10 abashinja ubugambanyi.

Bidatinze nabo bahise basohora itangazo bavuga ko nawe bamukuyeho, ko badashaka ko akomeza kubayobora kandi adashobotse.

- Kwmamaza -

Abadepite yari yirukanye baramuhindukiranye bavuga ko adashoboye, ndetse ko adashobora gukomeza kuyobora ishyaka kandi amategeko atabimwemerera.

Uku gusenyana hagati y’abagize ririya shyaka byabaga abo mu ishyaka riri ku butegetsi babireba kandi babyishimira.

Hari n’abadatinya kuvuga ko na Leta ibifitemo akaboko.

Umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Burundi Iwacu avuga ko uko kutumvikana, biha ubutegetsi bw’i Gitega amahirwe adasubirwaho yo kuzamamaza umukandida wa CNDD-FDD nta wundi bahanganye ukomeye.

Avuga ko abanyapolitiki bo muri ririya shyaka bakoze ikosa ryo kuticara ngo baganire ku bitagenda neza, bityo babicocere mu gikari.

Byari bube byiza iyo bataza kubyasasa ngo bikururuke bigere no ku bo bitareba.

Ikindi abantu bagomba kwibuka ni uko uko iri shyaka ryitwa muri iki gihe, atari ko ryahoze mu gihe cyashize.

Mbere ryitwaga FNL ( Forces  Nationales de Libération) ariko riza guhindura izina.

Ibi nabyo hari abo bitashimishije n’ubwo nta kundi bari kubigenza.

Ari Rwasa, ari n’abo batavuga rumwe…bose nta n’umwe uzungukira muri iyo vuruguvurugu.

CNDD-FDD niyo yonyine izunguka kuko nta rindi shyaka ryakomera kugeza ku rya Rwanda k’uburyo ryazahangana nayo mu matora ari imbere aha.

Abanyarwanda baca umugani uvuga ko ‘usenya urwe, umutiza umuhoro’.

Ku rundi ruhande, Abarundi bize bavuga ko kuba nta shyaka rikomeye risigaye muri kiriya gihugu, ari igihombo kubera ko nta kintu gihari kizatuma Guverinoma ikora itirara.

Abatavuga rumwe na Leta iyo bunze ubumwe kandi bagakora ku murongo bituma ikora neza, byose bigakorwa mu nyungu z’abaturage.

Ng’uko uko ikibazo cy’amacakubiri mu ishyaka rya Rwasa kifashe kugeza ubu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version