Kayonza: Barataka Ko Abacukura Amabuye Y’Agaciro Babangiriza

Mu Murenge wa Mukarange Akarere ka Kayonza bavuga ko abahacukura amabuye y’agaciro babikora batitaye mu kubungabunga ibidukikije bakabangiriza imirima.

Bavuga ko iyo mirimo ituma barumbya kubera ko imyaka bateye yangirika ikiri mito ndetse n’ubutaka bugahitanwa n’inkangu.

Umwe muri abo ati: “ Amazi aturuka mu birombe amanukira mu mirima yacu akayangiza, andi yaraje ansenyera igikoni n’ubwiherero.”

Asaba abayobozi b’ibigo bikora ubwo bucukuzi ndetse n’ubushinzwe imibereho myiza y’abaturage baza bakababarira agaciro k’imitungo yabo, bakabishyura bakimuka.

- Advertisement -

Undi mugore avuga ko yahinze ubunyobwa amazi aturuka mu birombe biri hafi aho araza arabumanukana bituma arumbya.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa  Mukarange yabwiye RBA ko ‘icyo  kibazo bakizi’ kandi bari kugishakira umuti urambye.

Ngo impande zirebwa n’iki kibazo ziri kuganira uko cyakemurwa.

Hagati aho, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente aherutse gusaba abakora mu rwego rw’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bakora batangiza ibidukikije.

Yasabye ko abakora ubucukuzi bagombye kubikora bazirikana ko abaturiye aho ibyo birombe biri nabo bagomba kurindwa ko ibyabo byakwangirika.

Ati: “ Ntabwo abantu bakwiye gucukura hanyuma ngo usage inzu yawe cyangwa iy’umuturanyi wawe yangiritse. Turagira ngo twongere kwibutsa ko gucukura bitagomba kwangiza ibidukikije.”

Dr. Edouard Ngirente yavuze ko u Rwanda rufite amabuye y’agaciro menshi igisigaye ari uko acukurwa mu buryo butanga umusaruro urambye.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko mu gucukura amabuye y’agaciro hagomba gukorwa k’uburyo ubutaka acukurwamo butangirika cyane kandi umusaruro uvuyemo ukaba ari umusaruro urambye.

Ati: “ Urwego rwacu rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ntirurabyazwa umusaruro wose uko wakabaye. Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje gukorana n’abafatanyabikorwa bayo kugira ngo uru rwego rwuzamurirwe ubushobozi bityo rutange umusaruro urambye.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubucukuzi bwa Mine, Petelori na Gazi Ambasaderi Yemima Karitanyi  nawe yavuze ko abakora mu Kigo ashinzwe, bafite intego yo kuba abakozi bakora neza birinda kwangiza ibidukikije ari nako babishishikariza n’abandi.

Ambasaderi Yemima Karitanyi
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version