Kayonza: Hari Itsinda Ryiyise Wazalendo

Muri aka Karere hari insoresore ziyise Wazalendo.

Mu Tugari twa Kawangire na Rwimishinya mu Murenge wa Rukara mu Karere ka Kayonza hafatiwe abantu 40 bagize itsinda ryiyise Wazalendo bagakorera abandi urugomo.

Barukoraga bakoresheje imihoro, ubuhiri, ibyuma bya fér à béton, n’izindi ntwaro za gakondo bakoreshaga babatema.

Abatemwaga barimo abarinda ibirombe bya gasegereti biri muri uwo Murenge.

Ni mu Tugari twa Kawangire na Rwimishinya mu Murenge wa Rukara.

BTN TV yatangaje ko abatuye utwo tugari bishimiye umuhati wa Polisi wo gukoma imbere abo bagizi ba nabi, ariko bakavuga ko ibikorwa byo kubaca muri ako gace bikwiye gukomeza.

- Kwmamaza -

Umuturage w’aho yagize ati: “ Inzego z’umutekano zirahari. Ku manywa zirakora, mu ijoro zigakora, barabafata cyane ku buryo buhambaye”.

Undi avuga ko mbere y’uko barema umutwe wa Wazalendo bari bafite uwo bitaga Imparata.

Aho Imparata ziviriyeho bahise barema Wazalendo.

Imparata zakoreraga no mu Karere ka Gatsibo.

Umwe mu bagore bo mu gace kavugwamo urwo rugomo avuga ko iyo hagize utanga amakuru kuri abo bantu bakamumenya, baramuhiga bakamugirira nabi cyangwa se bakamwangiriza ishyamba, imyaka mu murima n’amatungo.

Polisi irashimirwa…

Nyuma y’uko itangazamakuru rivugiye iby’uwo mutwe witiranwa n’undi ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo urwanya M23 , Polisi yabyinjiyemo.

Imaze gufata abantu 40 bawugize, hakaba n’abandi iri gushakisha ngo ibashyikirize Ubugenzacyaha bukore akazi kabwo.

Umugore w’aho ati: “ Guhera ejo twumvise ko hari abafashwe kandi biraduha icyizere ko umutekano uri kugenda uboneka”.

N’ubwo mu Rwanda hatekanye, hari ahumvikana abasore cyangwa urubyiruko rwakoze udutsiko tw’abagizi ba nabi twiyita amazina akura abantu umutima.

Mbere y’uko abiyise Wazalendo bavukira aho muri Kayonza, hahoze abiyitaga Imparata.

Nazo zakoreraga abantu urugomo abazikomaga imbere ngo zidakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe.

Mu Karere ka Rubavu ho hamaze igihe kirekire havugwa abana( b’imyaka itandukanye) bakoze itsinda bise ‘Abuzukuru ba Shitani’ rizwiho guhohotera abantu bataha bwije.

Hari bamwe mu batuye Rubavu bavuga ko abo bana akenshi baba baraturutse za Nyabihu na Rutsiro, bakaba ari imfubyi zaje mu mihanda y’i Rubavu kuhashakira imibereho, zigakurana uburere buke.

Iby’abo ariko Polisi irabihakana nk’uko Umuvugizi wayo Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga yigeze kubibwira Kigali Today hari Tariki 17, Werurwe, 2024.

ACP Rutikanga Boniface.

Icyo gihe yagize ati: “Mu Rwanda nta mutwe w’abagizi ba nabi uhari kuko iyo abantu baremye umutwe akenshi usanga baba bafite intego y’icyo bagamije, hari n’amategeko abagenga bagenderaho. Abo rero bitwa Abuzukuru ba Shitani ntabwo ari umutwe ni abantu baba bafite imyitwarire mibi muri sosiyete ariko ubu rwose abo bantu ntabo kuko abakekwaho ibikorwa by’urugomo bose barafashwe”.

Ahandi hakunze kuvugwa urugomo rukorwa n’abasore baba bashaka ibirombe birimo amabuye y’agaciro ni muri Kamonyi, Muhanga, Ngororero na za Gakenke.

Icyakora, Polisi yemeza ko igihugu gitekanye kandi ko abakora ubwicamategeko bose bazakurikiranwa hatitawe ku gihe n’imbaraga bizasaba.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version
pintoto