Kayonza:Umushinjacyaha Akurikiranyweho Ruswa

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rwatangaje ko rwataye muri yombi umwe mu bashinjacyaha wakoreraga mu rukiko rw’Ibanze rwo mu Murenge wa Kabarondo.

Hari kimwe mu bitangazamakuru cyatangarije kuri Twitter ko uriya  mushinjacyaha akurikiranyweho icyaha cyo kwaka no kwakira ruswa.

Inzego zigenza cyangwa zishinja ibyaha hamwe n’ubucamanza ziri mu zikunze kugarukwaho muri raporo z’ibigo bikora ubushakashatsi kuri ruswa zizivugaho kuba mu ziza imbere muri iki cyaha.

Hari indi raporo iherutse gutangazwa na Transparency International Rwanda ivuga ko  u Rwanda rwasubiye inyuma mu kurwanya ruswa.

- Advertisement -

Ubwo hatangazwaga imibare yerekana uko ibihugu 180 byakoreweho ubushakashatsi ku byerekeye uko ruswa ihagaze, abo muri Transparency Rwanda bavuze ko u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa gatanu kandi umwaka ushize rwari ruri ku mwanya wa kane.

Icyo gihe Umushakashatsi muri Transparency International Rwanda witwa Albert Kavatiri Rwego yavuze ko impamvu ikomeye yatumye abahaye u Rwanda amanota baruha make ari uko bashyizemo n’ibibazo bya Politiki n’ubutabera byarubayemo mu mwaka wa 2021.

Icyo gihe Taarifa yamubajije mu by’ukuri icyo ibyo bishatse kuvuga, Umuvunyi mukuru wungirije Hon Abbas Mukama  aramwungira avuga ko ibibazo birimo n’urubanza rwa Rusesabagina byaba byaragize ingaruka k’uburyo bahayemo u Rwanda amanota.

Bemeje ko kuba abanyamahanga ari bo baha Abanyarwanda amanota kuri ruswa bituma hari bamwe mu bayatanga bashobora guha u  Rwanda amanota abogamye.

Uku ‘kubogama’ niko Kavatiri Rwego Albert, Appolinaire Mupiganyi na Abbas Mukama bise ‘kuba biased’.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Transparency Rwanda Appolinaire Mupiganyi ati: “ Ibibazo bya Politiki byaranze u Rwanda mu mwaka ushize byatumye hari abaha u Rwanda amanota mabi.”

Muri ibi bibazo ngo harimo icy’ubutabera bavuga ko gifite n’aho gihuriye n’urubanza rwa Paul Rusesabagina

Ibi ngo byashyizwe muri iriya raporo bikozwe n’Ikigo kitwa  ‘Varieties of Democracy Projects’.

Byatumye u Rwanda rutakaza amanota 10.

Ubu rufite amanota 53% ku rwego rw’isi.

Ngo abaha u Rwanda amanota ni abanyamahanga baba baraje kurushoramo imari, abigeze kurubamo, abahanga mu mateka ya Politiki yarwo n’abandi.

Hejuru yo kuba imibare yatanzwe na bariya bantu yerekana ko u Rwanda rwasubiye inyuma ho umwanya umwe, ngo muri rusange ntirutera intambwe iyo ari yo yose ahubwo ngo ruri hagati na hagati.

Kuri Mupiganyi, ibi ngo si bibi kuko icyaba kibi ari ugusubira inyuma.

Umwanya wa kane u Rwanda rwahozeho ubu wafashwe n’ibirwa bya Maurices.

Ku rwego rw’isi, igihugu cya Denmark nicyo gifite  ruswa nke, kikagira amanota 88%.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version