Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kazungu Yakatiwe Gufungwa BURUNDU
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kazungu Yakatiwe Gufungwa BURUNDU

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 March 2024 3:51 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye Kazungu Denis gufungwa burundu. Yari amaze iminsi mike aburana ku byaha by’ubwicanyi nawe yiyemereraga ariko agasaba imbabazi Abanyarwanda na Perezida wa Repubulika.

Kazungu Denis yari akurikiranyweho ibyaha 14 birimo icy’ubwicanyi buturutse ku bushake n’iyicarubozo.

Uru rubanza rwakaswe nyuma y’uko rwarigeze gusubikwa inshuro eshatu.

Ubwo iburanisha ryabaga, Me Murangwa Faustin waburaniraga Kazungu Denis yasabye urukiko kuzaca inkoni izamba rugahanisha umukiliya we igihano gito kubera ko yemera ibyaha aregwa kandi akaba asaba imbabazi.

Kazungu yaregwaga ibyaha bitandukanye birimo n’ubwicanyi yakoreye abagera kuri 14.

Yarezwe n’urundi rubanza rwo gusambanya umugore ku ngufu.

Mu Ukwakira, 2023 nibwo urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaregewe Kazungu Denis.

Mu gutanga ikirego cyabwo, ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko burega Kazungu ibyaha 10 yakoze mu bihe bitandukanye.

Mu gusobanura ibirego byabwo, ubushinjacyaha bwagaragaje ko abantu yicaga yabanzaga kubashuka akabajyana iwe ngo agiye kubaha akazi.

Iyo bamaraga kugera yo, yabateraga ubwoba ko abica kandi ko azica n’imiryango yabo nibatamuha ibyo yabasabaga.

Niyo mpamvu bamuhaga amafaranga bakamwandikira ko bamugurishije inzu zabo n’ibibanza zubatswemo yarangiza akabica.

Umushinjacyaha yasabiye uyu mugabo kuzafungwa imyaka irenga 70 ayibara ashingiye kuri buri cyaha n’igihano cyacyo.

Icyakora yaje kuyivunja mo igifungo cya burundu.

Mu kwiregura Kazungu Denis ntiyavuze byinshi ahubwo yavuze ko ibyo Ubushinjacyaha buvuga ntacyo arenzaho.

Ndetse ngo ubwo yari ari i Mageragere yandikiye RIB ko hari umuntu yishe amushyira munsi y’abandi.

Yaboneyeho no kuyimenyesha ko asanzwe afite umwana w’imyaka 14 y’amavuko.

Ngo ubwo mwana yabaga yamusuye,  Kazungu yirindaga kwica cyangwa kwiba ngo umwana atazabimenya.

Mu rukiko Kazungu yatakambiye abacamanza, avuga ko yakoze ubunyamaswa, ko ibyo yakoze byose atabikoreshejwe n’amaramuko, ngo nta gisobanuro yabibonera.

Nyuma yo kuvuga ayo  magambo yaririye mu rukiko asaba imbabazi ababyeyi, abana, Abanyarwanda muri rusange na Perezida Kagame.

Icyo gihe abantu barindwi baje mu rukiko kuregera indishyi, barimo abagore batatu n’abagabo babiri n’abandi bantu bantu babiri bari bahagarariwe n’umunyamategeko wabo.

Nyiri nzu Kazungu yakodeshaga yasabye urukiko indishyi z’amafaranga atishyuwe no kuba inzu ye yarayambitse isura mbi nyuma yo kwicirwamo abantu.

Kazungu afite imyaka 34 y’amavuko.

TAGGED:featured
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abazakina Na Madascar Na Botswana Batangajwe N’Umutoza W’Amavubi
Next Article Odinga Yageze Mu Rwanda 
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Urugo Rwa Azarias Ruberwa Rwatewe

Abaturage 354,000 Bagiye Guhabwa Amazi Meza

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Rihanna Agiye Kubona Icyo Yari Yarabuze

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?