Kenya: Aba ‘Bouncers’ Bifuza Kujya Bitwaza Imbunda Mu Kazi

Ihuriro ry’abanyabigango bo muri Kenya ryitwa The Bouncers Association of Kenya ryavuze ko rigiye gusaba Leta ya Kenya kubemerera kujya bitwaza imbunda. Bayisabye ko yazabatoza uko imbunda zikoreshwa ndetse n’ikinyabupfura kijyana no kuyitunga.

Bavuga ko imiterere y’akazi kabo ibasaba kwitwaza imbunda kubera ko bakorera no mu gihugu kibamo abagizi ba nabi benshi kandi bitwaza imbunda.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’abanyabigango( bouncers)  bo muri Kenya witwa Brian Omondi asaba Leta kuzareba niba icyifuzo cyabo cyakwakirwa kugira ngo babone uko bakorera mu mimerere iborohereza kwirwanaho.

Ati: “ Mu kazi kacu duhura n’ibisambo n’abandi bagizi ba nabi. Dukorera mu bibazo bikomeye, bihora byugarije ubuzima bwacu.”

- Advertisement -

Kenya ni igihugu gifite inganda n’iterambere ariko gifite umutekano muke.

Iby’umutekano muke biherutse kugarukwaho na Pereziza William Ruto ubwo yashyiragaho Umuyobozi mushya wa Polisi ya Kenya.

Yavuze ko nta kintu Polisi y’iki gihugu yabuze k’uburyo inanirwa guhagarika cyangwa se kugabanya ku kigero cyo hejuru urugomo rukorerwa mu Mijyi ya kiriya gihugu n’ahandi mu cyaro.

Inspector General of Police ( IGP) wa Kenya mushya yitwa Japhet Koome.

Aherutse kurahirira kuyobora Polisi ya Kenya, uru rukaba ari urwego rufite abakozi bakorera mu gihugu kibamo abagizi ba nabi benshi kandi mu nzego nyinshi.

Bivugwa ko abapolisi bo muri Kenya bahura n’akazi gakomeye cyane bigatuma biheba bamwe bakiyahura cyangwa bakica abo bashinzwe kurinda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version