Mozambique: Ingabo Z’u Rwanda Zubakiye Abana Amashuri

Ahitwa Ancuabe muri Cabo Delgado ingabo z’u Rwanda na Polisi ziherutse gutaha amashuri atanu zubakiye abahatuye kugira ngo abana bigire aheza.

Ayo mashuri yubatswe ahitwa Nacololo, mu itahwa ryayo hakaba haratanzwe n’ibikoresho bitandukanye bigenewe abanyeshuri.

Ibyo ni intebe 100 zifatanye n’ameza abana bandikiraho, ibitabo by’amashuri, amakaramu, ingwa za mwarimu n’amakaramu yo gushushanyisha…byose bikaba byarahawe abana 500.

Brig. Gen  Théodomille Bahizi uyoboye ingabo zigize ikitwa Task Force Battle Group 3  yavuze ko ingabo z’u Rwanda zagiye muri Mozambique zitajyanywe no kuhagarura amahoro gusa ahubwo nko zifite n’intego yo gufasha abahatuye kugira ubuzima bwiza.

Brig. Gen Théodomille Bahizi

Avuga ko uburezi ari ingenzi mu kuzamura ejo hazaza ha buri gihugu.

Ati: “Ingabo z’u Rwanda ziyemeje kuzakomeza gukorana n’ubuyobozi bwa Mozambique mu bikorwa byazo kugira ngo intego twiyemeje igerweho”.

Umuyobozi w’Umujyi wa Ancuabe muri Cabo Delgado witwa Benito Joaquim Santos Casimilo yashimye umusanzu u Rwanda ruha Mozambique binyuze mu ngabo zarwo na Polisi yarwo.

Avuga ko kimwe mu bibyerekana ari igikorwa cyo kubakira bariya bana amashuri yo kubafasha kwiga neza.

Umuyobozi w’Ikigo cy’ariya mashuri witwa Faluki Silverio avuga ko yizeye ko umusanzu ikigo cye  cyahawe uzagirira akamaro abanyeshuri kandi ko bazafata neza biriya byumba.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version