Kuri uyu wa Mbere Tariki 11, Gicurasi, 2026, Perezida Emmanuel Macron aritabira Inama mpuzamahanga izahuza igihugu cye n’ibihugu bya Afurika izabera muri Kenya.
Nibwo bwa mbere iyo nama izaba ibereye mu gihugu kitigeze mu mateka kigirana imibanire ya Politiki n’u Bufaransa.
Iyo nama yiswe Africa Forward izitabirwa n’Abakuru b’ibihugu n’abaza Guverinoma barenga 30 baganire uko u Bufaransa bwazakomeza gukorana na Afurika na nyuma y’uko Emmanuel Macron azaba atakiri ku butegetsi.
Paris iri kugerageza kongera kubaka umubano mu by’ubukungu n’umutekano no guhangana no kwiyongera kw’imyumvire irwanya u Bufaransa mu bice bitandukanye bya Afurika.
Ubufaransa buri gushaka kongera kwiyubakira icyizere no gusubirana ijambo muri Afurika nyuma y’ibibazo byinshi byabubayeho, cyane cyane mu bihugu bwahoze bikolonije muri Afurika y’Uburengerazuba.
Macron yatangiriye uru ruzinduko rwe mu Misiri ku wa Gatandatu, aho azakomereza muri Kenya kuri uyu Mbere hanyuma azakomereze muri Ethiopia.
Kuwa Mbere no ku wa Kabiri, azitabira inama izabera muri Kenya mu rwego rwo gushaka uko u Bufaransa bwasobanura neza bundi bushya uruhare rwabwo muri Afurika, bukava ku murage wabwo wa gikoloni bugana ku bufatanye bwa hafi.
Iyo nama izahuza abayobozi b’ibihugu bya Afurika n’abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi, aho biteganyijwe ko hazasinywa amasezerano menshi hagati y’ibigo by’Abafaransa n’ibya Kenya agamije guteza imbere ubufatanye mu bukungu no mu bucuruzi.
Abasomyi bibuke ko Macron yagiye ku butegetsi mu mwaka wa 2017, akaba amaze iyo myaka ayobora u Bufaransa mu bihe bigoye haba mu Burayi n’ahandi ku isi.
Perezida w’u Bufaransa azarangiriza uru ruzinduko i Addis Ababa ku wa Gatatu, aho azagirana n’abayobozi ba Ethiopia ndetse akanitabira ibiganiro ku mahoro n’umutekano muri Afurika bizabera ku cyicaro cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Benshi babona uru ruzinduko nk’umugambi wa Paris wo kongera gusana umubano mu by’ubukungu n’umutekano no kugabanya imyumvire irwanya u Bufaransa ikomeje kwiyongera mu bice bitandukanye bya Afurika.
Mu myaka myinshi yakurikiye ubukoloni, u Bufaransa bwakomeje kugira ijambo rikomeye mu bya politiki n’ubukungu mu bihugu by’Uburengerazuba bwa Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati.
Hagati aho kandi bwashinjwe kenshi gushyigikira abayobozi badakunzwe n’abaturage mu nyungu zabwo za politiki n’umutekano biza no gutuma mu myaka ya vuba aha buhirukanwa, ingero ni muri Mali, Niger na Burkina Faso.
Ibi byabutesheje ubuhangange nk’uko bwahoze mu bihugu bikoresha Igifaransa muri Afurika.
Hirya no hino ku mugabane wa Afurika, hari kwiyongera icyifuzo cyo kugira ubufatanye bungana kandi bugirira impande zombi akamaro, kugenzura neza umutungo kamere, no kwagura imikoranire n’ibindi bihugu bitari iby’Uburengerazuba bw’isi gusa.
Imyumvire irwanya u Bufaransa yakomeje kwiyongera bitewe n’umutekano muke wa politiki, ihirikwa ry’ubutegetsi rya gisirikare, ndetse n’irushanwa rikomeye hagati y’ibihugu bikomeye ku isi.
Kutumvikana gukomeye kwabaye cyane mu Karere ka Sahel, aho Mali, Burkina Faso na Niger byabayemo za ‘kudeta’ za gisirikare, bikurikirwa no kuzahara k’umubano wabyo n’u Bufaransa.
Nyuma y’igihe kinini ingabo z’u Bufaransa zikora ibikorwa bya gisirikare byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro, zaje kwirukanwa muri ibyo bihugu kubera ko abaturage n’ubutegetsi bwaho babonaga izo gahunda zidatanga umusaruro.
Muri icyo cyuho, ubutegetsi bwa gisirikare bwo muri ako Karere bwatangiye kwegera abafatanyabikorwa bashya mu by’umutekano, cyane cyane u Burusiya, ibintu byagaragaje igabanuka ry’ijambo ry’u Bufaransa muri ako karere.
Uruhare rw’u Burusiya, harimo n’urw’itsinda rya Wagner n’andi matsinda arikurikiye, rwakomeje kwaguka rushingiye no ku gukoresha neza imyumvire irwanya u Bufaransa.
Ese Macron ashobora guhindura politiki y’u Bufaransa muri Afurika?
Macron ari kugerageza guhindura politiki y’u Bufaransa muri Afurika, agasimbuza uburyo bwa kera bwo ‘kugira ijambo rikomeye’ ibyo yita “ubufatanye”.
Arashaka gushishikariza impande zombi kugirana ubufatanye bwimbitse mu muco no mu burezi bushingiye ku kwihangira imirimo, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, ndetse no guha urubyiruko uruhare muri ibyo byose.
Izo gahunda zifatwa nk’umuhati w’u Bufaransa wo kongera kwiyuburura mu mubano wabwo n’ibihugu bya Afurika nyuma y’igihe cya gikoloni, no guhangana n’ibihugu bikomeye nk’u Bushinwa n’u Burusiya nabyo bishaka kuhashinga imizi.
N’ubwo Paris iri kugerageza guhindura politiki yayo kuri Afurika, haribazwa niba itabikoze impitagihe.

