Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kenya: Yafatanywe Ibice By’Umubiri W’Umugore We Mu Gikapu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Kenya: Yafatanywe Ibice By’Umubiri W’Umugore We Mu Gikapu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 January 2025 12:53 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Uyu mugabo yafatanywe ibice by'umubiri w'umugore we( Ifoto@BBC)
SHARE

Umugabo ufite imyaka 29 yafashwe na Polisi ya Kenya imusatse isanga atwaye ibice by’umugore igenzuye isanga ni uwe. Byabaye kuri uyu wa Gatatu mu gace kitwa Huruma mu Burasirazuba bw’Umurwa mukuru Nairobi.

Amakuru avuga ko uwo mugabo yemereye Polisi ko uwo muntu ari umugore we  w’imyaka 19.

Ukekwaho ubwo bwicanyi yitwa John Kiama Wambua nk’’itangazo ry’urwego rw’ubugenzacyaha bwa Kenya (DCI) ribivuga.

Abashinzwe ubugenzacyaha muri Kenya bakunze guhura n’ubwicanyi bukorerwa abagore bikozwe ahanini n’abagabo babo.

Ndetse Kenya iri mu bihugu ku isi bikunze kugaragaramo icyo cyaha.

Ubugenzacyaha bw’iki gihugu bivuga ko nyuma yuko abapolisi bahase ibibazo uwo mugabo, yababwiye ko ibyo bice by’umurambo ari iby’umugore we witwa  Joy Fridah Munani.

Ikindi ni uko uwo mugabo byagaragaraga ko nta mususu atewe no kuba abapolisi bamufashe.

Ndetse yajyanye abo bapolisi  iwe bahasanga icyuma, imyenda yuzuyeho amaraso, n’ibindi bice by’umurambo munsi y’igitanda cye.

DCI yavuze ko iki ari igikorwa ‘cya kinyamaswa’ ucyekwa azaregwa icyaha cy’ubwicanyi akazagezwa mu rukiko mu gihe kiri imbere.

Imibare itangwa na Polisi ya Kenya nk’uko BBC ibivuga yerekana ko hagati ya Kanama (8) n’Ukwakira (10) kw’umwaka ushize(2024), abagore nibura 97 bishwe.

Mu Kuboza (12) kw’uwo mwaka, abagore babarirwa mu magana bakoze imyigaragambyo mu mihanda y’i Nairobi, bamagana inkubiri yari iherutse kuba y’abagore bicwa n’abagabo.

Muri Nzeri (9) mu mwaka wa 2024, Umunya-Ugandakazi Rebecca Cheptegei wasiganwaga ku maguru mu mikino ya Olempike yishwe n’uwo bahoze bakundana.

Cheptegei, wari ufite imyaka 33, yapfuye hashize iminsi asutsweho lisansi atwikirwa mu rugo rwe mu Burengerazuba bwa Kenya.

Muri Nyakanga, 2024, Polisi yataye muri yombi Collins Jumaisi Khalusha, ivuga ko yari “umwicanyi w’abantu benshi mu buryo bw’uruhererekane”,.

Hari nyuma y’uko isanze imirambo yacagaguwemo ibice y’abagore icyenda mu kirombe kitagikoreshwa.

Khalusha yatorotse kasho mu kwezi kwakurikiyeho ndetse bigaragara ko akihishahisha.

Mbere yaho muri uwo mwaka, mu bintu byateje uburakari bwinshi mu gihugu, umugore witwa Rita Waeni yishwe mu bugome mu icumbi ricumbikira abantu by’igihe gito.

Polisi yavuze ko umurambo we wari wacagaguwemo ibice ushyirwa mu mufuka wa plastike.

TAGGED:KenyaUbwicanyiUmufukaUmugaboUmugore
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kagame Asanga Perezida Wa Turikiya Yaba Umuhuza Mu Kibazo Cya DRC
Next Article DRC Yemeje Urupfu Rwa Jenerali Chirumwami Wayoboraga Kivu Ya Ruguru
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Ruri Kureshya Abakire Bo Mu Buhinde

MINEDUC Yagiye Gutoza Abanyeshuri Isuku

Irani: Abamaze Kugwa Mu Myigaragambyo Bagera Kuri 500

Muhanga: Bashinja Sosiyete Icukura Amabuye Y’Agaciro Kubambura

Miliyari Frw 1.2 Ziva Mu Gusura Nyungwe Zigiye Gufasha Abandi Bayituriye Kubaho Neza

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Menya Imyanzuro Y’Inama Nkuru Ya 17 Ya FPR-Inkotanyi Iheruka

Kigali: Impunzi Zo Muri DRC Zigarambirije Imbere Ya Ambasade Ya Amerika

You Might Also Like

Mu mahanga

Umwami Wa Maroc Yandikiwe Ikiruhuko Kubera Uburwayi 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Nyuma Y’u Rwanda, IShowSpeed Yakomereje Muri Kenya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Irani: Imyigaragambyo Ikomeje Kuzengereza Leta

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Hari Umwuka Mubi Hagati Ya DRC Na Zambia

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?