Kenya Yagabiye u Burundi Inka 50

Itsinda ry’abayobozi boherejwe na Guverinoma ya Kenya ryaraye rigejeje kuri Leta y’u Burundi inka 50 zikamwa  bagabiwe na Leta ya Kenya. Amakuru dufite avuga ko isezerano ryo kuzagabira u Burundi inka ryahawe Perezida Evariste Ndayishimiye ubwo aheruka gusura Kenya.

Perezida Evarise Ndayishimiye yasuye Kenya muri Gicurasi, 2021, akaba yarabaye Umukuru wa Mbere w’u Burundi wari usuye Kenya mu gihe cy’imyaka icumi yari ishize.

Inka Kenya yageneye u Burundi zakiriwe na Minisitiri muri Guverinoma y’u Burundi ushinzwe kwita ku bidukikije witwa Dr Déo-Guide Rurema.

Yashimye impano bagenewe na Kenya avuga ko igaragaza ubucuti hagati ya Gitega na Nairobi.

- Advertisement -
u Burundi bwagabiwe na Kenya inka 50

Ku ruhande rwa Kenya, itsinda ryarongoye ziriya nka rikarigeza ku bayobozi b’u Burundi ryari riyobowe na Minisitiri w’ubuhinzi witwa Peter Munya.

Umuhango wo kuzakira wabereye mu gace ka Bitare  muri Commune Bugendana mu Mujyi wa Gitega

Abayobozi ku mpande zombi bemeranyije gukomeza kungurana ibitekerezo ku byerekeye iterambere mu buhinzi kandi birumvikana kuko Kenya ifite inararibonye muri ibi kurusha u Burundi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version