Kwiyemeza Nibyo Bituranga- Umuyobozi Wa RDB Clare Akamanzi

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iterambere Madamu Clare Akamanzi yabwiye imwe muri Televiziyo yo mu Leta zunze ubumwe z’Abarabu ko mu mikorere y’Abanyarwanda habamo kwiyemeza kandi bakagera ku cyo biyemeje.

Yavuze u Rwanda na kiriya gihugu ari ibihugu byiyemeje gukorana kandi ngo muri uko gukorana byatanze umusaruro.

Akamanzi yavuze ko hari igihe u Rwanda rwahuye n’ibibazo bikomeye k’uburyo nta bindi bibazo byakomera kubirusha.

Ndetse ngo icyo gihe rwari rucyennye mu busobanuro nyabwo bw’ijambo ubukene.

- Kwmamaza -

Ati: “ Muri iki gihe ariko turi mu bihugu bifite iterambere rifatika muri Afurika yose.”

Claire Akamanzi avuga ko na Leta zunze ubumwe z’Abarabu nazo ari igihugu cyateye imbere byihuse biturutse k’ukwishyira hamwe no gukora cyane, icyari imbogamizi ku iterambere ryayo kiza kukiviramo umugisha.

Icyo ni umusenyi wo mu butayu waje guhinduka isoko y’umutungo kamere ari wo gaze na petelori.

Kubera iri terambere, Umuyobozi wa RDB Clare Akamanzi avuga ko u Rwanda narwo rufite byinshi byo kwigira kuri Leta zunze ubumwe z’Abarabu kandi mu ngeri nyinshi.

Avuga ko u Rwanda narwo ruzagera yo kandi bidatinze.

U Rwanda na Leta zunze ubumwe z’Abarabu ni ibihugu bimaze kubaka umubano ushingiye ku buhahirane.

Muri iki gihe u Rwanda ruri kumurika ibyo rufite bikubiyemo ibyo rweza n’ibindi byihariye biruranga byakurura abaguzi bo muri Aziya n’ahandi ku isi.

Ni mu imurikagurisha ryatangiye taliki 01, Ukwakira, 2021 rikazarangira tariki 31, Werurwe, 2022.

Biteganyijwe ko rizitabirwa n’abantu bagera kuri miliyoni 25 baturutse aho bashatse aho ari ho hose ku Isi.

Intego yaryo ni uguhuriza hamwe abantu b’imico n’ubwenegihugu bitandukanye kugira ngo bahahe ariko barusheho no kumenyana.

Ubwo Perezida Kagame yazengurutse icyumba u Rwanda rumurikiramo ibyo rwahanze ari kumwe n’abandi bayobozi barimo na Amb Emmanuel Hategeka uhagarariye u Rwanda muri kiriya gihugu no mu bindi bigikikije yeretswe ibiri kuhamurikirwa.

Mu bihamurikirwa harimo ibyerekana ubwiza bw’u Rwanda kugira ngo bireshye ba mukerarugendo mpuzamahanga bazarusure, ibyerekena intego z’iterambere rwihaye zo mu mwaka wa 2050, robots zikorerwa mu Rwanda, uko Umujyi wa Kigali uzaba umeze mu myaka iri imbere n’ibindi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version