Kenya Yakumiriye Ibigori Byatumizwaga Muri Tanzania Na Uganda

Leta ya Kenya yahagaritse itumizwa ry’ibigori mu bihugu bya Uganda na Kenya, ivuga ko igenzura ryakozwe ryerekanye ko bihumanye ku buryo bidakwiriye kuribwa.

Mu ibaruwa yanditswe n’umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Ubuhinzi n’Ibiribwa muri Kenya, Kello Harsama, yamenyesheje komiseri ushinzwe za gasutamo mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro cya Kenya ko bamaze iminsi bagenzura ibiribwa bitumizwa mu mahanga byinjira muri Kenya.

Ikomeza iti “Ibyavuye mu igenzura byagaragaje ko ibigori byatumijwe muri Uganda na Tanzania birimo mycotoxin iri hejuru cyane, irenze igipimo gishobora kwihanganirwa.’  Mycotoxin ni uburozi buterwa n’uruhumbu ruba rwabaye rwinshi mu biribwa cyane cyane ibinyampeke.

Icyo cyemezo cyatumye kuri uyu wa Gatandatu imirongo y’imodoka zari zijyanye ibigori muri Kenya iba miremire cyane cyane ku mupaka wa Namanga uva muri Tanzania, ubwo amakamyo yagirwaga kwinjira muri Kenya nk’uko ikinyamakuru The Citizen cyo muri Tanzania cyabitangaje.

- Advertisement -

Minisitiri wungirije muri Minisiteri y’Ubuhinzi ya Tanzania Hussein Mohammed Bashe yavuze ko icyo cyemezo bagifashe nk’igikomeye cyane, yizeza abahinzi ko guverinoma igiye gukora ibishoboka byose nayo ikarengera inyungu zayo.

Kenya yahise ihagarika itumizwa ry’ibyo bigori ako kanya, mu gihe hakirebwa igikurikira hagamijwe koroshya ubucuruzi n’abaturanyi.

Abahanga bavuga ko mycotoxin ishobora gutera uburwayi butandukanye.

TAGGED:
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version