Kenya Yatangije Ubufatanye BWERUYE N’Ingabo Za DRC

Mu buryo budaciye ku ruhande, umuyobozi w’ingabo za DRC zigize icyo bita  31e région militaire witwa Général de Brigade Timothée Mujinga  yabwiye Umudepite mu Ntara ya Tshopo ko ingabo za Kenya zatangiye imikoranire n’iza DRC muri Kisangani.

Gen Mujinga yavuze ko ingabo za Kenya ziherutse kuva i Nairobi zijya i Kisangani ku bwumvikane n’ubuyobozi bw’ingabo za DRC.

Yavuze ko abavuga ko ziriya ngabo ari zimwe mu zigize umutwe wa EAC, bibeshya.

Hashize ibyumweru bitatu ingabo za DRC zigeze muri Kisangani, aha hakaba ari mu Ntara ya Tshopo iri mu zikungahaye kuri Diyama kurusha izindi muri DRC.

- Kwmamaza -

Zikihagera abagize sosiyete sivile batangiye kwibaza ikizigenza kubera ko mu masezerano ingabo za EAC zasinye agena aho zigomba gukorera, nta Kisangani irimo.

Bamwe batangiye kuvuga ko zishobora kuba zarahajyanywe n’amayeri yo kuzahasahura amabuye y’agaciro ariko uruhande rwa Guverinoma rwo ruvuga ko bagiye yo kugira ngo batoze ingabo na Polisi ya DRC.

Mu gukuraho uru rujijo, Général de Brigade Timothée Mujinga yavuze ko bariya basirikare bagize umutwe udafite aho uhuriye n’abandi basirikare ba Kenya bari za Bunagana.

Ati: “ Ni itsinda ryihariye ryaje i Kisangani ridafite aho rihuriye n’ingabo za Kenya zigize umutwe wa EAC. Ni ingabo zaje ngo dukorane mu buryo budafite aho buhuriye n’ibibera muri aka gace”.

Timothée Mujinga yahumurije abaturage ko ingabo za Kenya zizakorana n’iza DRC mu nyungu z’abaturage, avuga ko nta yindi ntego ihari itari iyo kubazanira amahoro arambye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version