Kenya Yatanze Umukandida Ku Mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth

Guverinoma ya Kenya yemeje Amb. Dr. Monica Juma nk’umukandida ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth), ushaka gusimbura Patricia Scotland ukomoka muri Dominica.

Amatora yari kubera mu nama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma zigize umuryango (CHOGM) yagombaga kubera mu Rwanda muri Kamena 2020, iza kwimurirwa muri uyu mwaka kubera icyorezo cya COVID-19, ariko yongera gusubikwa. Hari icyizere ko izabera i Kigali mu mwaka utaha.

Biteganywa ko abakuru b’ibihugu nibemeza Dr. Juma nk’umukandida, azahatana na Scotland usanzwe muri uwo mwanya guhera ku wa 1 Mata 2016. Igihugu cye giheruka kumwemeza ngo ahatanire manda ya kabiri.

Mu itangazo yasohoye, Perezida Uhuru Kenyatta yavuze ko Kenya izirikana ko Commonwealth igomba kuba umuyoboro wo gukemura ibibazo abanyamuryango bafite, no kubaka ahazaza hasangiwe.

Kugera ku ntego kwayo kandi ngo bigomba gushingira ku buryo ibyemezo by’umuryango bishyirwa mu bikorwa.

Ati “Ibyo byose bisaba imiyoborere ihamye ku rwego rw’Ubunyamabanga, kugira ngo tubashe kugira Commonwealth ikora kandi ifite ijambo.”

Yavuze ko ari yo mpamvu bahisemo gutanga umukandida, Amb. Dr. Monica Juma, ngo azahatanire uwo mwanya nk’umunyamabanga mukuru wa karindwi.

Yakomeje ati “Nizeye ko inama itaha y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma (CHOGM) izashyigikira kwemeza uyu mukandida.”

Kenyatta yavuze ko adashidikanya ku bushobozi bwa Amb Juma nk’umunyamabanga mukuru wa Commonwealth, wagira uruhare mu kunga ubumwe bw’umuryango.

Dr. Juma asanzwe ari Minisitiri w’Ingabo wa Kenya, mbere yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga.

Commonwealth ni umuryango washinzwe mu 1931,ugizwe n’ibihugu 54 bikoresha ururimi rw’Icyongereza. Uhuriza hamwe abantu basaga miliyari  2.4.

Guhera mu 1993, umunyamabanga mukuru wa CHOGM atorerwa manda ebyiri, imwe ifite imyaka ine.

U Rwanda rwinjiye muri uyu muryango mu 2009.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version