Kenyatta Yasabye Ko Izindi Ngabo Za EAC Zoherezwa i Goma

N’ubwo abaturage b’i Goma bavuga ko badashaka ingabo z’Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba bazishinja gukorana na M23, umuhuza Uhuru Kenyatta yasabye ahubwo ko zoherezwa yo ku bwinshi.

Kenyatta avuga ko ari ngombwa ko bariya basirikare boherezwa i Goma kugira ngo amasezerano uko yasinywe abe ari ko yubahirizwa.

Avuga ko ubwinshi  bwa bariya basirikare buzatuma bakwira henshi mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo bityo bagahashya imitwe yahayogoje.

Uhuru Kenyatta abisabye nta gihe kinini gishize Perezida Tshisekedi abwiye umunya Kenya uziyoboye witwa Major Gen Nyangah ko abaturage bamushinja gukorana na M23 kandi ko bidatinze bazamuhagurukira.

- Advertisement -

Koko ntibyatinze kubera ko guhera ku wa Mbere taliki 06, Gashyantare, 2023 abatuye Goma bazindukiye mu myigaragambyo ikomeye yaguyemo abantu ndetse n’imodoza za MONUSCO ziratwikwa.

Mu ijoro rishyira iyo taliki indege ya MONUSCO yararashwe, umusirikare wayo ukomoka muri Afurika y’Epfo ahasiga ubuzima, undi bari bari umwe arakomereka.

Andi makuru avugwa muri DRC,  ni ay’uko imirwano yari imaze iminsi ibiri ikataje ibera ahitwa Sake yagenjeje make.

Umunyamakuru witwa Justin Kabumba ukorera muri kiriya gice avuga ko ingabo za DRC zigambye ko zabereye ibamba abarwanyi ba M23 zikoma imbere umuriri bari bafite.

Abarwanyi ba M23 botsaga igitutu ingabo za DRC bazisunika ngo zibavire mu nzira bagane i Goma.

Ikindi kizindutse kivugwa yo ni uko hari umupolisi mukuru ufite ipeti rya Commissaire witwa Gakufi Ndizihiwe Desire n’umusirikare mukuru ufite ipeti rya Colonel witwa John Gahizi batorotse bajya muri M23.

Iyi M23 imaze iminsi yotsa igitutu ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu bice bituranye n’Umujyi wa Goma birimo n’ahitwa Sake.

M23 imaze ishaka gufata ahitwa Sake.
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version