Ngoma: Yasanze Umugore We Mu Kabari Asomana N’Abagabo ‘Amarira Arisuka’

Mu Murenge wa Kazo mu Karere ka Ngoma hari umugabo wasanze umugore we mu kabari ari gusangira n’abandi bagabo bamukikiye banasomana, agahinda karamwegura arira ayo kwarika.

Faustin wo mu Mudugudu wa Karenge mu Kagari ka Karama muri uyu Murenge yarijijwe no kubona umugore we mu kabari kari ahitwa Apolo, abagabo bamukikiye ari gusomana nabo.

Umunyamakuru wa RADIO TV10 yahageze asanga umugabo w’uriya mugore yiyasira mu marira menshi, avuga ibyamubayeho.

Uwo mugabo babwiye itangazamakuru ko atari ubwa mbere asanga umugore we asomana n’umugabo kandi ngo ibi byakuruye amakimbirane mu muryango wabo.

- Advertisement -

Yagize ati:  “Namusanze mu kabari abagabo bamukikiye weee!.. Umugore tubanye nabi pe, ntabwo tubanye neza, buri munsi ni intambara, agakora amakosa ntayumva  ahubwo nagira gutya akirukira kuri RIB kundega.”

Avuga ko uyu mugore we aherutse kumubwira ko yabonye akazi kandi ko azajya ataha saa sita z’ijoro, ariko aho agendeye ategereza ko ataha araheba.

Ati “Noneho akajya ambwira ngo aracyari mu kazi kandi abandi batashye.”

Icyakora ngo ntibigeze basezerana mu buryo bwemewe n’amategeko.

Mu kiniga kinshi yavuze ko ahora ahendahenda uriya mugore ngo areke kwitwara uko abonye undi akavunira ibiti mu matwi.

Uriya mugabo Taarifa yahisemo kutamutangaza amazina avuga ko yumva yakomeza kubana n’umugore we kubera ko bafitanye abana.

Icyakora ngo aho bigeze, arumva bigiye kumunanira.

Umugore w’uriya mugabo yabonye ko umugabo we ari kuganira n’itangazamakuru ahita ahaguruka agenda ‘yikubita ku mabuno,’ avuga ko adashobora kugira icyo atangariza itangazamakuru.

Umukuru w’Umudugudu wa Karenge aho byabereye witwa  Nahayo Jean de Dieu avuga ko muri uyu muryango hadasiba intonganya.

Ndetse ngo yaba we ndetse n’abaturanyi babo bafite impungenge ko imibanire yabo ishobora kuzavamo ikibazo.

Yagize ati: “Ni ikibazo kimaze igihe kirekire n’abaturage barabizi. Umugabo rero yakomeje kwihangana ariko noneho natwe aho bigeze turabona ari ibintu bigoye.”

Ngo inshuro nke barwana ni nk’enye mu Cyumweru!

Abaturanyi nabo bavuga ko uwo mugore asambana.

Umwe ati: “Icyo bapfa ni ubusambanyi, umugore arasambana, ubwo rero umugabo mu kanya sinzi umuntu uje aramubwira ngo umugore wawe yavuye mu kazi ari mu kabari ari kumwe n’abagabo, umugabo ajya kureba asanga baramukikiye barimo basomana.”

Avuga ko yaba abaturage ndetse n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, ntako batagize ngo bakebure uyu mugore ariko ko yanze guhagarika izo ngeso mbi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kazo, Singirankabo Jean de Claude yavuze ko iki kibazo batari bakizi ariko ko bagiye kugikurikirana ‘mu maguru mashya’.

Ati “Icyo umuntu yabanza kureba ni ukuntu babanye, niba koko bafitanye amakimbirane akomeye badashobora kwiyunga.”

Uyu muyobozi avuga ko basanze ari ibibazo bishobora gukemurwa bakaba bakunga uyu muryango, babikora ariko nanone basanze byarageze ku rundi rwego, babagira inama yo gutandukana.

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango iherutse gutangaza ko impamvu zikomeye zitera amakimbirane mu miryango y’Abanyarwanda ari ‘gusesegura imitungo’ no ‘gucana inyuma.’

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version