Kicukiro: Abaturage Batangiye Ibikorwa By’Isuku Bitegura CHOGM

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bufatanyije n’inzego z’umutekano hamwe n’abafatanyabikorwa bako batangije ubukangurambaga  mu Karere kose bugamije kongera isuku hitegurwa CHOGM.

Ku rwego rw’Akarere ni igikorwa cyatangirijwe mu Murenge wa Masaka, Akagari ka Gako.

Abayobozi bari bahagarariwe n’Umuyobozi nshingwabikorwa wungirje w’aka Karere witwa Adalbert Rukebanuka.

Yasabye abatuye Akarere ka Kicukiro cyane cyane abacuruzi gutunganya aho bakorera ubucuruzi, bagasiga irangi amaduka yabo kandi bakibuka gutandukanya imyanda ibora n’itabora.

- Advertisement -

Ubusanzwe imyanda itabora iba ishobora kunagurwa igakorwamo ibindi bikoresho n’ubwo atari ko bimeze ku myanda yose.

Muri Masaka ya Kicukiro ho batangiye gushyiraho ibikorwa remezo byanditseho CHOGM

Imyanda ibora iyo iba ari myiza kuko hari ubwo ihinduka ifumbire.

Bamwe mu bacuruzi basabye ubuyobozi kubaha uburenganzira bwo gusana uko buri wese abyumva.

Umwe  muri bo ati: “ Kubera ko twese tutanganya ubushobozi kandi bamwe bakaba bashaka gusana inzu birenze kuyisiga irangi, twifuzaga ko mwatanga uburenganzira buri wese agasana uko abishoboye.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwababwiye ko uwashaka gusana nk’igisenge cy’iduka cyangwa ikindi kintu yakwandikira Akarere abisaba kandi ngo kubona ibyangombwa bizihutishwa.

Ubukangurambaga bwo gusana buzakorwa mu gihe cy’Icyumweru kimwe, ni ukuvuga guhera kuri uyu wa Mbere taliki 21, kugeza taliki 25 Werurwe, 2022.

Umurenge wa Masaka ufite udusanteri twinshi tw’ubucuruzi ariko ubukangurambaga bwatangirijwe mu gasenteri kitwa Gahoromani.

Ubu bukangurambaga bwatangirijwe mu Kagari ka Gako, Umurenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro

Ni kamwe mu dusanteri dushyushye kandi duturiye umuhanga mugari ujya i Kigali urututse mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Gahoromani ni agasanteri k’ubucuruzi hashyuha

Abagatuye basabwe kandi gusukura imihanda itandukanye, gutera ibyapa, gutera irangi ku nzu z’ubucuruzi no gutoranya imyanda ibora n’imyanda itabora, igatandukanywa igashyirwa mu bimpoteri bitandukanye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version