Mu gihe ibiciro by’ibikomoka kuri Petelori bidasiba kuzamuka kubera ibibazo biri hirya no hino ku isi, muri Kicukiro no muri Nyarugenge hari abo Polisi iherutse gufata barabyibye babibika mu ngo zabo bakajya ‘banusuriraho’ ababishaka bakabungura.
Iperereza rya Polisi ryaje gusanga hari abantu bibye Litiro 820 zirimo Litiro 800 za Mazutu na Litiro 20 za essence, aha hakaba ari mu Karere ka Kicukiro.
Muri Nyarugenge ho bahasanze nyinshi kurushaho.
Mu ngo z’abafatanywe ziriya litiro, bahasanze amajerekani 200 n’ingunguru birimo ubusa bajyaga babikamo mazutu yo kugurisha.
Isesengura makuru ryagaragaje ko abasanganywe biriya bikoresho, bari bafitanye imikoranire na bamwe mu bashoferi b’amakamyo babagurishaga iriya mari bakazagabana inyungu.
Igikorwa cyo gufata aba bantu cyabaye taliki 09, Ukuboza, 2022, kibera mu mirenge ya Gatenga na Gikondo.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro avuga ko batangiye gushakisha no gufata bariya bantu biturutse ku makuru yatanzwe n’abashoferi bitotombaga ko bibwa mazutu aho baparika muri MAGERWA.
CIP Twajamahoro ati: “ Nyuma y’uko abashoferi bari bamaze iminsi bataka ko bibwa amavuta mu makamyo, hakozwe ibikorwa byo gushakisha ababigiramo uruhare, hafatwa litiro 800 za mazutu na litiro 20 za lisansi zakuwe mu ngo z’abaturage mu Murenge wa Gikondo n’uwa Gatenga batabashije kuboneka kuko bahise batoroka.”
Nyarugenge naho si shyashya…
Mu gihe muri Kicukiro abakekwaho biriya bikorwa batawe muri yombi, mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge n’aho haherutse gufatirwa litiro 3,120 z’ibikomoka kuri Petelori.
CIP Twajamahoro asaba abantu bafite ingeso yo kwiba no kunusura ibicuruzwa bitari ibyabo, kuyireka.
Impamvu ngo ni uko bihanwa n’amategeko kandi bikamunga ubukungu bw’igihugu.
Ni ubucuruzi bumaze igihe…
Umwe mu basanzwe bazi uko iby’ubucuruzi bwa mazutu buhagaze utashatse ko dutangaza amazina ye, avuga ko mazutu ingana na Litiro 800 ari nyinshi cyane.
Kugira ngo ubwinshi bwayo bwumvikane, yaduhaye urugero rw’uko ikamyo bita Howo kugira ngo yuzuze neza, bisaba ko inywa Litiro 200 za mazutu.
Bivuze ko Litiro 800 za mazutu zakuzura Howo enye(4).
Urwego rw’igihugu rushinzwe gucunga imirimo yihariye ifitiye igihugu akamaro, RURA, ruherutse gutangaza ko igiciro cya Litiro imwe ya Mazutu kitagomba kurenza Frw 1,587.
Bivuze ko litiro 800 za mazutu, zifite agaciro ka Frw 1,269,600, ayo akaba ari yo mafaranga abakoraga buriya bucuruzi bari buvanemo.
Litiro 20 za Essence zo zifite agaciro ka Frw 31, 600 kuko Litiro imwe ya Essence ari Frw 1,580.
Kubera ko abakora ubucuruzi nk’ubu badasora, bivuze ko hari n’umusoro wa Leta unyerezwa.
Wa muturage waduhaye amakuru ku miterere y’iki kibazo, avuga ko n’ubwo Polisi yahagurukiye iki kibazo, ariko ubundi ngo ni ikibazo kimaze igihe.
Ati: “Ni ubucuruzi bwakijije ‘benshi’ kubera ko bumaze igihe. MAGERWA ikiba no mu gishanga munsi y’ahitwa ku Mazi nabwo ubu bucuruzi butemewe bwarakorwaga kandi byakijije abantu. Icyakora Polisi nikomereze aho , abafashwe bajye babihanirwa.”
Ingingo ya 6 y’Itegeko no 85/2013 ryo kuwa 11/9/2013 rigenga ubucuruzi bwa peteroli n’ibiyikomokaho mu Rwanda iteganya ko umuntu ukora ubucuruzi bwa peteroli n’ibiyikomokaho ubwo ari bwo bwose agomba kubiherwa uruhushya n’Urwego rubifitiye ububasha.
Ingingo ya 22 ivuga ko ahantu hihariye h’ububiko bwa peteroli n’ibiyikomokaho n’ahandi ibinyabiziga bitwara peteroli n’ibiyikomokaho biruhukira hagenwa n’urwego rubifitiye ububasha.
Ibi bivuze ko nta muntu wemerewe kubika iwe ibikomoka kuri Petelori cyangwa ngo abishyire mu bikoresho bitagenwa n’itegeko.
Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro, ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).