Kicukiro: Umugabo Wari Warahahamuye Abaturage Yarafashwe

Mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro hamaze iminsi humvikana abaturage batakaga ko hari umugabo witwa William Muhozi wari waribasiye abantu akabakubita ndetse bamwe ngo bikabaviramo urupfu ariko ntafatwe.

Uyu mugabo ariko yaje gufatwa nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police( CIP) Sylvestre Twajamahoro yabibwiye Taarifa.

Uwo mugabo yari yarazengereje abatuye Akagari ka Gitaraga mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro.

Umuturage umwe yabwiye bagenzi bacu ba TV 1 ko uriya mugabo yari afite urugomo rukomeye k’uburyo hari abo yakubitaga bagapfa ariko ‘ntabiryozwe.’

- Advertisement -

Umuvugizi wa Polisi y’’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali CIP Twajamahaoro ati: “ Ayo makuru nayumvise ariko iby’uko yakoraga urugomo akica abantu ntabwo ari byo. Yarafashwe, ashyikirizwa RIB, ari gukurikiranwa.”

Polisi isaba abaturage kwirinda amakimbirane no kwihanira.

Masaka mu Murenge wa Kicukiro

Ngo amategeko n’ubuyobozi nicyo bibereyeho.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, narwo ruherutse kuvuga ko uriya mugabo ari gukurikiranwa ariko ngo uwo yakubise ntiyapfuye ahubwo yagiye kuvuzwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version