Akarere Ka Gisagara Kahakanye Ko Nta Muturage Wimwe Ibiribwa By’Ingoboka

Mu minsi mike ishize, hari abaturage bo mu Murenge wa Save babwiye itangazamakuru ko mu gusaranganya ibiribwa bigenewe abaturage bashonje, habayemo uburiganya, ibiribwa bihabwa abo bitagenewe.

Byari ibiribwa byo kugoboka abagizweho n’ingaruka n’izuba ryavuye igihe kirekire.

Abo baturage babwiye itangazamakuru ko batishimiye uko biriya biribwa byatanzwe kuko ngo hari harimo ubusumbane bukabije  mu bwinshi bw’ibyo ingo zagenerwaga.

Abari bakwiye kubihabwa sibo babihawe kandi ngo byatanzwe mu kigero kidashyize mu gaciro.

- Advertisement -

Hari abavuze ko mu babihawe hari harimo ‘n’abafite inzu nziza.’

Ibyo bise ubusumbane byaje gukurura umujinya watumye bamwe bajya gupfumura inzu y’uwari ushinzwe kubisaranganya.

Radio/TV 1 batangaje ko hari abaturage benshi binubiye iki kibazo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara hari icyo bwabivuzeho…

Ku rukuta rwa Twitter rw’Akarere ka Gisagara, ubuyobozi bwako bwamaganye ibyavuzwe haruguru, buvuga ko utatumira umuntu ngo aze umuhe inkunga hanyuma naza ubonereko kumukubita.

Haranditse hati: “…Urakoze TV1 Rwanda kuba ijisho ry’abaturage no gufatanya n’ubuyobozi ngo umuturage agubwe neza. Ariko inkunga y’ibiribwa bayihawe neza nk’uko byari biteganyijwe kuko ntiwatumira umuntu kumuha inkunga ngo unamukubite…”

Bwasabye abakozi ba kiriya gitangazamakuru ko bagomba gushishoza neza bakareba niba uwabahaye amakuru atarababeshye.

Hagati aho, ubuyobozi bwa Gisagara buherutse gutangaza ko buriya bufasha bwari bugenewe abaturage barumbije, ‘bigaragara ko bafite ubushobozi buke’ kurusha abandi.

Ngo ni ubufasha bwatanzwe hagendewe ku mubare w’abantu bagize umuryango.

Ibiribwa byatanzwe ni ibishyimbo n’ibigori.

Mu minsi ishize, Taarifa yanditse inkuru itabariza abaturage ko bashonje kubera kurumbya.

Amakuru yaturukaga mu Turere tw’u Rwanda avuga ko abaturage barumbije bakaba bashonje.

Mu bice bitandukanye by’Akarere ka Nyanza, Huye, Rwamagana, Gatsibo n’ahandi mu Rwanda,  abaturage baherutse  gutaka inzara batewe n’amapfa yakuruwe n’imvura yaguye nabi.

Bateye imbuto bizeye ko izera ikabavanayo ariko ngo nayo yumiye mu murima.

Ibi byatumye hari bamwe biheba bumva ko umwaka utaha bazarushaho gusonza ndetse bakanasuhuka bakajya kureba iyo bweze.

Amakuru avuga ko hari n’ahandi mu Rwanda hatanzwe cyangwa se hateganywa kuzatangwa ibiribwa mu gihe kiri imbere.

I Nyanza, Huye, Barataka Inzara, Gatsibo Ni Uko, Rwamagana Ni Uko… Ikibazo Kiri Henshi

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version