Kicukiro: Umugabo Yiciwe Iwe, Umugore We Arabicyekwaho Uruhare

Mu Mudugudu wa Mulindi, Akagari ka Kabeza mu Murenge wa Kanombe, haramukiye inkuru mbi y’umugabo wabanaga n’umugore we byemewe n’amategeko wishwe n’abantu bamusanze mu cyumba araramo. Hari amakuru avuga ko umugore we ‘ashobora’ kuba abifitemo uruhare kubera ko we nta kintu yabaye ahubwo ko agatabaza.

Andi makuru Taarifa yamenye ni uko ku wa Gatandatu Taliki 19, Ugushyingo, 2022 hari abantu basanze nyakwigendera aho afite iduka, akabari n’icyokezo bamutera umushito mu mutwe  ariko biracecekwa.

Bidateye kabiri rero nibwo ahagana saa munani z’ijoro abantu baje bamusanga mu gitanda baramwica.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabeza Bwana Shadrack Mukiza yabwiye Taarifa ko amakuru y’urupfu rw’uriya mugabo bayamenye bahurujwe n’abashinzwe irondo.

- Advertisement -

Mukiza yatubwiye ko ntawamenya niba umugore wa nyakwigendera yaragize cyangwa ataragize uruhare muri buriya bwicanyi ariko ngo mu gitondo yari akibazwa n’ubugenzacyaha.

Gitifu Mukiza ati: “ Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere twazindutse duhumuriza abaturage kubera ko bari bacitsemo igikuba ariko ubu abajya mu kazi bakagiyemo, basubije umutima hamwe.”

Ngo inzego zose zahageze.

Asaba abaturage kujya batanga amakuru ayo ari yo yose yerekeranye n’ibyo babona ko bishobora guteza umutekano muke.

Avuga ko iyo ababonye uriya mugabo aterwa umushito baza kubivuga, wenda byari bube ikimenyetso cy’uko yugarijwe, ababikoze bakaba bafatwa bityo n’umugambi wo kumwica ukaba waburizwamo.

Nyakwigendera yabanaga n’umugore mu buryo bwemewe n’amategeko kandi bari bafitanye umwana umwe ufite imyaka itatu y’amavuko.

Ikindi twamenye ni uko umugabo yarushaga umugore imyaka 18 y’amavuko kuko yari afite imyaka 42 undi afite imyaka 24 y’amavuko.

Abamwishe bamutekeye ibyuma mu mutwe no mu ijosi.

Amakuru yandi twamenye avuga ko umugore ubwo yabazwaga yavuze ko umugabo we yishwe n’abantu babiri babasanze baryamye, kandi ngo umuryango winjira mu nzu wari ufunguye.

Ngo uyu mugore yagiye kuryama asize umugabo yicaye muri salon, ngo ntiyamenye igihe yaje kuryamira ndetse ntiyanamenye ko yaje akibagirwa gukinga urugi.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Kacyiru gusuzumwa kugira ngo bifashe iperereza.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version