FPR- Inkotanyi Igiye Kubaka Ingoro Igezweho Mu Burasirazuba

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bamaze gukusanya igice cya mbere y’ingengo y’imari yose hamwe ya Miliyari Frw 2 izakoreshwa mu kubaka icyicaro cy’uyu Muryango mu Ntara y’i Burasirazuba.

Ku ikubitiro bakusanyije Miliyoni Frw 300.

Icyicaro cy’uyu Muryango cyatangiye kubakwa mu Karere ka Rwamagana.

Buri kwezi abanyamuryango  ba FPR-Inkotanyi batanga byibura Miliyoni Frw 10, intego ikaba ari iy’uko ariya mafaranga biyemeje bazayageraho ku gihe nyacyo.

- Advertisement -

Icyakora bavuga ko hagomba kongerwa umubare w’amafaranga atangwa kandi akajya atangwa vuba kugira ngo igikorwa cyihute.

Mu nama y’abanyamuryango iheruka kuba mu mpera z’Icyumweru gishize, abanyamuryango bemeranyije ko gutanga uriya musanzu bikwiye kwihutishwa.

Igishushanyo cyerekana uko iriya ngoro izaba iteye

Umuhuzabikorwa w’Umuryango FPR –Inkotanyi mu Ntara y’i Burasirazuba witwa Marie Grace Sandra Musabwasoni yashimye abitabiriye iriya nama, ababwira ko umuhati wabo utazaba impfabusa kandi ko ingoro y’Umuryango bagiye kubaka izaba igezweho

Yabwiye The New Times ati: “  Iyi ngoro niyuzura izaba ari icyicaro cy’Umuryango haba ku rwego rw’Intara ndetse no ku rwego rw’Uturere twose tw’iyi Ntara.”

Biteganyijwe ko iyo ngoro izatahwa taliki 04, Nyakanga, 2023 ubwo Abanyarwanda bazaba bizihiza umuntu wabo wo kwibohora.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version