Kicukiro:Uwataburuwe Ku 110 000 Frw Yamenyekanye, Nicyo Yazize Twakimenye

Nyuma y’uko Théophile Mukundwa yemereye Taarifa ko yataburuje umubiri wari wabonetse aho umuturage yari agiye kubaka uruzitiro, bakamuha  110 000 Frw akayikenuza, umubiri akawujyana ku murenge, byamenyekanye ko uriya mubiri ari uw’umusaza witwa André Twahirwa wazize Jenoside.  Ni abana be babitubwiye kandi biteguye kurega Mukundwa ko yacuruje umubiri wa Se.

Yvette Mukasekuru ni umukobwa wa Mzee Twahirwa wazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Yemeza ko Se yishwe mu ijoro ryo ku  tariki 14, Mata, 1994, icyo gihe Jenoside ikaba yari yatangiye gukorerwa Abatutsi mu bice bimwe na bimwe by’u Rwanda cyane cyane iby’umujyi wa Kigali.

Mukasekuru avuga ko Se yakuwe ku kazi aho yakoreraga abicanyi baza kumwicira i Nyarugunga.

- Advertisement -
Yvette Mukasekuru

Yagize ati: “Umubyeyi wacu yishwe mu ijoro ryo kuwa 14, Mata, 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi.  Yakuwe  ku kazi aho yakoreraga baza kumwicira i  Nyarugunga, baba ari naho bamutaba. Nyuma y’aho gato  abamwishe  baragarutse baramutaburura, bamubanga mu ivi kugira ngo bamukuremo icyuma cya tije bajye kukigurisha.”

Abamwishe bari bayobowe n’uwitwaga Gisimba, akaba ari mwishywa wa Juvenal Habyarimana wahoze ayobora u Rwanda.

Hari amakuru avuga ko Gisimba aba mu Burayi.

Uwamwishe akaba yaranabyemejwe n’urukiko yitwa Mugenzi Innocent afatanyije na Kibaba bombi bakaba bari abapolisi muri Komini Kanombe. Yakatiwe burundi.

Mu gahinda kenshi yatubwiye ko abo bagome babuze tije bashakaga mu ivi rya Se barangije barongera baramutaba.

Nyuma y’uko Inkotanyi zibohoye u Rwanda, umwe mu bishe Mzee André Twahirwa yahamwe n’icyaha arafungwa ariko ntiyabwira abana be aho Se yajugunywe. Amakuru yatangwaga yose yatumaga bashakisha ariko umubiri bakawubura.

Murumuna wa Twahirwa witwa Emilien Kabarira bakunda kwita  Gatuku avuga ko Twahirwa bamwiciye hafi y’ibiro by’icyahoze ari Komini Kanombe, bamuhamba mu mungoti wari hafi aho.

Avuga ko abarokotse Jenoside nyuma y’uko  ihagaritswe bakomeje gushakisha umubiri wa Twahirwa, bawushakira hafi aho kuko bari bafite amakuru ko ari ho yajugunywe ariko baramubura.

Kugira ngo bamenye amakuru y’uriya mubiri byaturutse ku mugabo utuye hafi y’ibiro by’umurenge wacukuje fondasiyo y’uruzitiro arawubona.

Umubiri we wabonetse nyuma y’imyaka 26…

Mukasekuru yatubwiye ko kugira ngo umubiri wa Se uboneke byatewe n’uko hari umuturage washakaga kubaka uruzitiro asaba abafundi gucukura aho yashakaga kurwubaka, baza kuhabona umubiri.

Avuga ko bariya bafundi babonye uriya mubiri ubwo bubakaga uruzitiro rw’igipangu cya Jerôme.

Yatubwiye ko Jerôme yabaye umugabo mwiza ahita abuza abafundi gukomeza imirimo hataramenyekana iby’uwo mubiri.

Yihutiye kubimenyesha inzego z’ibanze yegera ubuyobobozi bw’Akagari ababwira ko hari umubiri wabonetse, ko bamufasha kumenya niba hari abamenya nyirawo.

Ubuyobozi bw’Akagari nabwo bwamenyesheje Théophile Mukundwa wahoze ari Visi Perezida wa IBUKA ku rwego rw’Umurenge kugira ngo harebwe niba uwo mubiri ari uw’uwazije Jenoside yakorewe Abatutsi uzashyingurwe mu rwibutso kandi mu cyubahiro.

Yatubwiye[Mukasekuru]ko Mukundwa yegereye Jerôme amusaba 100 000 Frw yo kugura ibikoresho byo gutaburura uriya mubiri ndetse na 10 000Frw byo kuwogesha mbere y’uko ujyanwa ku murenge.

Mu nkuru Taarifa yatambukije tariki 31, Ukuboza, 2020, Mukundwa yatwemereye ko ariya mafaranga yayafashe, akayikenuza.

Icyo gihe yagize ati: “Rwose amafaranga narayakiriye ndayikenuza kuko nari merewe nabi, nkirutse indwara kandi nari narasabye bagenzi banjye ubufasha ariko barandangarana. Aho bizaba ngombwa ko mbisobanura nzabikora rwose.”

Theophile Mukundwa yatubwiye ko 110 000 Frw yayakiriye koko, arayikenuza kuko yari amaze igihe arwaye kandi yasaba ubufasha bagenzi be bo muri IBUKA ntibabumuhe.

Icyo gihe ubwo twamuhamagaraga kuri telefoni yatubwiye ko uriya mubiri wabonetse bwa mbere muri Werurwe, 2020 abimenyesha abo mu mudugudu kugira ngo babifateho umwanzuro ndetse n’abo muri IBUKA barabimenyeshwa.

Yavuze ko yabimenyesheje Komisiyo ya IBUKA ku rwego rw’Umurenge ihagarariwe n’uwitwa Mutabazi Martin.

Ngo  yabonye babigenzemo biguru ntege, ahitamo kubyikorera yakira Frw 110 000 atanga uburenganzira bwo kuwutaburura.

Abo mu muryango wa Mzee Twahirwa barasaba ubutabera…

Abana babiri ba nyakwigendera André Twahirwa ari bo Yvette Mukasekuru na Emmanuel Twizeyimana bavuga ko ubugenzacyaha bwagombye gukurikirana Mukundwa kuko yataburuje umubiri wa Se ku ndonke, akabanza kuwushyira mu mufuka ukawubika mu kizu ahantu hatubahisha ikiremwamuntu kandi akawita ko ari uw’umuntu utarazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ikindi badutangarije ni uko hari ibice by’umubiri wa Se batamusanganye.

Basaba abakora ubugenzacyaha n’abandi bo mu nzego z’ubutabera kuzabaza Mukundwa impamvu yemeye indonke kugira ngo ataburuze umubiri w’umubyeyi wabo.

IBUKA ibivugaho iki?

Perezida wa IBUKA mu  Murenge wa Nyarugunga Bwana Martin Mutabazi yatubwiye ko bamenye iby’uriya mubiri mbere y’uko utabururwa.

Icyo gihe bahise batangira kubaririza ngo bemenye nyirawo n’icyo yaba yarazize.

Mutabazi avuga ko Mukundwa yabaciye ruhinga nyuma arawutaburuza, bamuha amafaranga.

Nawe asaba abagenzacyaha kwinjira muri iriya dosiye bakabaza Mukundwa Theophile impamvu yabikoze.

Mu buryo busanzwe, iyo hari umubiri (cyangwa imibiri) ubonetse ahantu runaka, uwubonye abimenyesha inzego z’ibanze  n’iza IBUKA zikabikurikirana.

Zibikurikirana zigamije kumenya niba uwo mubiri ari uw’Umututsi  wazize Jenoside cyangwa niba ari uw’undi Munyarwanda wazize urupfu rusanzwe.

Nyuma yo kubaririza mu buryo bwuzuye hakamenyekana icyo nyiri uwo mubiri yazize, nibwo hatangizwa ibikorwa byo kuzawushyingura, haba ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa mu irimbi rusange.

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply to Justine Niyonsaba Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version