Muhanga: Abataramenyekana Batwitse Imodoka Y’Abarwayi

Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yatangiye iperereza rigamije gufata abagizi ba nabi bahaye inkongi imodoka y’ibitaro byigenga byitwa Peace Polyclinic biri i Muhanga

Umuyobozi w’ibi  bitaro witwa  Dr Norbert Ngadjole Lonu Norbert avuga ko iriya modoka yatwitswe mu gitondo cyo ku Cyumweru, abiyitwitse bakaba barayisanze aho iparitse mu kigo.

Uyu muyobozi avuga ko abakoze biriya ari abagome kuko batwitse imodoka yari ifitiye akamaro abaturage binyuze mu gufasha abarwayi kugera kwa muganga.

Yari imodoka yafashaga abarwayi

Ikindi kikibazwa ni uburyo ibyo byabaye hari abazamu kuko ubusanzwe ibi bitaro bifite abazamu babiri babicungira umutekano ku manywa hakaba n’abandi babiri bawucunga mu ijoro.

Iyo hatabaho kuzimya vuba vuba hari indi modoka yari bushye kuko yari yatangiye gufatwa n’umuriro, ariko barayitabara.

Kugeza ubu nta muntu iperereza rirerekana ko ari we wabikoze ariko rirakomeje nk’uko Polisi yabibwiye bagenzi bacu bakorera mu Ntara y’Amajyepfo.

Amafoto©UMUSEKE.RW

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version