Igishoro Gike N’Ikoranabuhanga Rike Bibangamira Umurimo- Min Bayisenge

Prof.Jeannette Bayisenge ushinzwe abakozi n’umurimo avuga ko ibura ry’ikoranabuhanga mu mirimo itandukanye ndetse n’igishoro kidafatika biri mu by’ibanze bidindiza umusaruro w’abakozi mu Rwanda.

Aho ibi bibazo bigira ingaruka cyane ni mu ihangwa ry’umurimo mu rubyiruko kuko rusanzwe n’ubundi nta mikoro rugira.

Kuba ari rwo rwinshi kandi rukaba rudafite akazi karwinjiriza( kaba karahanzwe n’abandi cyangwa ari urubyiruko ubwarwo) bidindiza ubukungu, bityo bikaba ikibazo gikomeye.

Minisitiri Prof. Jeannette Bayisenge yabwiye itangazamakuru ko bigaragara ko ikoranabuhanga rike kandi rito rikiri ikibazo ku musaruro uva mu byo abantu bakora.

Ati: “ Iyo urebye aho isi igeze, ubona ko ikoranabuhanga ryavuye muryo dusanzwe tuzi rikoresha mudasobwa na telefoni zizi ubwenge ahubwo rigera no mu buhinzi, ubuvuzi n’ahandi. Bivuze ko ikoranabuhanga ari moteri y’imikorerwe myiza y’akazi ako ari ko kose kandi kurikoresha nanone bibera urubyiruko imbarutso y’iterambere kuko ryihutisha akazi”.

Kuba rikiri rike mu mikorere ya buri munsi y’abakozi mu Rwanda no mu rubyiruko by’umwihariko ni imbogamizi nini ku majyambere y’igihugu.

Imari yo gushora nayo ni ikindi kibazo.

Bayisenge avuga ko kubura imari yo gushora ari imbogamizi ikomeye kuri benshi mu Banyarwanda.

Mu mwaka wa 2023 mu Rwanda hahanzwe imirimo 235,332 ariko ngo siyo yari igamijwe kuko hari igera ku 150,000 itarahanzwe.

Kuba bitarakozwe ni ikintu Bayisenge avuga ko kigomba gukosorwa mu gihe kiri imbere, bigakorwa ku bufatanye n’abikorera ku giti cyabo kandi bikazagerwaho binyuze no mu guha urubyiruko ubumenyi n’ikoranabuhanga bihagije ngo rutange umusaruro.

Hagati aho Guverinoma y’u Rwanda ifite intego yo guhanga imirimo ku rubyiruko rwinshi,  bikazakorwa ku bufatanye na Guverinoma ya Luxembourg, ingengo y’imari izabigendaho ikazaba ari miliyoni Є 4 azakoreshwa guhera mu mwaka wa 2024 kuzageza mu mwaka wa 2027.

Ugenewe urubyiruko rufite hagati y’imyaka 16 n’imyaka 30 rutuye muri Kigali no mu Mijyi yunganira Kigali.

Ishyirwa mu bikorwa by’uyu mushinga rizagirwamo uruhare n’izindi Minisiteri nk’iy’uburezi, iya ICT na Inovasiyo.

Ubwo kandi niko n’ibigo nka Rwanda TVET Board, Rwanda Polytechnique n’Inama nkuru y’uburezi, Higher Education Council,  bizabigiramo uruhare mu gutegura integanyanyigisho zo gutuma abo bana bamenya byinshi bizabagirira akamaro mu mirimo bazahanga.

U Rwanda ruteganya ko mu mwaka wa 2035 ruzaba rufite abakozi 100,000 biyongera kubo rusanganywe kandi bakazaba bafite ubumenyi nyabwo ku murimo bazaba barahisemo gukora.

Hari n’umushinga w’uko muri uwo mwaka u Rwanda ruzaba rufite abakozi bari hagati ya miliyoni 3.3 na miliyoni 3.4 bafite ubumenyi nyabwo mu gukoresha ikoranabuhanga mu byo bakora birimo ubuhinzi, ubucuruzi n’ikoranabuhanga mu itumanaho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version