Kigali: Abanyarwanda Bo Mu Rwanda Bazahurira N’Ababa Mu Mahanga Mu Gitaramo

Taliki 30, Ukuboza, 2022 , mu Rwanda ku nshuro ya mbere hazabera igitaramo cya mbere kizahuriza hamwe Abanyarwanda( cyane cyane ab’i Kigali) ndetse na bagenzi babo baba hanze. Ni igitaramo kizaba ngarukamwaka nk’uko Alex Muyoboke wagiteguye yabibwiye Taarifa.

Iki gitaramo bakise Kigali Night .

Muyoboke avuga ko kiriya gitaramo cyari gisanzwe kitabirwa n’Abanyarwanda baba mu Bwongereza kikabera yo.

Nyuma y’igihe kinini, bamwe mu bagiteguraga baje kuganira na bagenzi babo bo mu Rwanda basanga baramutse bagikoreye i Kigali byarushaho guhuza abantu, bakishimana cyane cyane ko kuva COVID-19 yaduka ku isi ari bwo bwa mbere baba bahuye.

- Kwmamaza -

Alex Muyoboke ati: “ Ni igikorwa cyari gisanzwe gihuza Abanyarwanda  basanzwe batuye mu Bwongereza ariko haje kuza igitekerezo cyo kureba niba mu Rwanda hatazajya haba igitaramo gihuza Abanyarwanda na bagenzi babo baba mu mahanga, bagahura bakaramukanya bakabyina.”

Avuga ko basanze muri icyo gitaramo byaba byiza batumiye abasanzwe baririmba indirimbo gakondo nyarwanda.

Basanze Masamba Intore na Ruti Joël ari abahanzi beza bazagera ku mutima abazitabira kiriya gitaramo.

Hari n’abandi  bazabyitabira.

Muyoboke ati: “ Twasanze kiriya gitaramo cyazatubera uburyo bwiza bwo kongera guhura na benewacu baba mu mahanga nyuma y’igihe kirekire tudahura kubera COVID-19.”

Alex Muyoboke

Muyoboke avuga ko kiriya gitaramo kizabera muri imwe muri Hoteli ziri mu Mujyi wa Kigali.

Igiciro cyo kwinjira ni Frw 10, 000 ku muntu mwe n’aho itsinda ry’abantu batanu bakazishyura Frw 150,000.

Ni igitaramo ngarukamwaka ariko umunsi kizaberaho uzajya uhinduka bitewe n’umunsi uwo ari we.

Igitekerezo cyo guhuriza hamwe Abanyarwanda baba mu Rwanda n’ababa hanze yarwo bakabyina ni ingenzi kubera ko mu minsi yashize higeze no kuvugwa umwuka mubi aho bamwe bashinjaga ubuyobozi bwabo gukoresha nabi umutungo wari ugenewe kubaka umudugudu wari bujye ucumbikira abaje mu Rwanda.

Soma uko iki kibazo cyari giteye:

AMAHANO! Umuyobozi Wa Diaspora Nyarwanda ‘Aravugwaho Ubutekamutwe’

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version