Abanyarwanda baba mu Rwanda no hanze yarwo bavuga ko Umukozi muri East African Community witwa Daniel Murenzi akaba ari Perezida wa Diaspora Nyarwanda ku rwego rw’Isi yabatekeye umutwe bamuha amafaranga agera kuri Miliyari ebyiri ntiyayakoresha ibyo bemeranyijeho.
Hari muri 2016 nibwo Daniel Murenzi yegereye Abanyarwanda abasaba ko bakusanya amafaranga bakubaka amacumbi bazajya babamo baje mu Rwanda, baza kubona ikibanza mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Nyamirambo.
Bemeranyijwe ko buri muntu mu bari babyiyemeje bagera kuri 270 atanga Frw 4.800.000 yo kugura ikibanza, buri wese agatanga $100 yo kuba umunyamuryango, Frw 105 000 yo kugura icyangombwa cy’ubutaka na Frw 10 000 yo guha umuntu uzajya akurikirana uko imirimo igenda, ayo bita aya ‘communication.’
Umwe mu Banyarwanda bavuga ko bahaye Murenzi amafaranga yabo ni Dr Joseph Ryarasa Nkurunziza usanzwe uyobora Never Again Rwanda, akaba n’Umuyobozi wa Sosiyete Sivile mu Rwanda.
Dr Ryarasa Nkurunzira yabwiye Taarifa ati: “ Umuntu uyobora Diaspora y’Abanyarwanda bose, akaba aba Arusha [muri iyi minsi ari mu Rwanda]witwa Daniel Murenzi yadusabye kwishyira hamwe kugira ngo twiybakire amacumbi i Nyamirambo mu mushinga twise Inzozi Project, buri wese atanga Frw 4.800.000 n’andi menshi ariko icyo yayatwakiye ntacyakozwe. Ntiyadusubije ubutaka bwacu kandi n’inzu ntizubatswe…”
Joseph Ryarasa Nkurunziza avuga ko ubutaka bagombaga kubakaho ariya macumbi buri mu Kagari ka Gasharu, Umurenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge.
Yanditse kuri Twitter ko amafaranga bakusanyije yose hamwe agera kuri Miliyari 2 Frw.
Hari undi mugore uri mu batanze ariya mafaranga witwa Hope watubwiye ko we yaguze ibibanza bibiri, ni ukuvuga ko yishyuye Frw 9 600 000 kandi ngo hari n’abaguze ibibanza birenze ibye.
Uyu mugore usanzwe uba muri Diaspora y’Abanyarwanda baba muri USA avuga ko bacyumva igitekerezo cya Murenzi bagikunze, bumva ko bagomba gufasha u Rwanda bakiyubakira inzu bazajya babamo baje mu Rwanda, batangira gutanga amafaranga.
Nyuma y’igihe runaka, batangiye kubaza Murenzi aho imirimo igeze, akabasubiza ko igenda neza ariko akabasaba ko bakwihangana ibintu bakabigenza gake.
Yatubwiye ko bamusabye gushaka umukozi ubimufashamo kugira ngo adakomeza kuvunika ariko ntiyamushaka ahubwo akajya abyikorera wenyine.
Avuga ko Murenzi yaje gushinga ikigo cy’ubucuruzi, aha bagenzi be nomero ya compte iri muri Banki y’Abaturage kugira ngo bajye bashyiraho amafaranga.
Icyo kigo cy’ubucuruzi yakise Inzozi Hill Developers Ltd. Ikindi kandi ni uko ubutaka yabwandikishije mu mazina ye kandi icyari kigambiriwe ari uko bari bwihuze bagakora Koperative, Kampani cyangwa ikindi kigo runaka, ibikorwa byose bigakorwa mu izina ryacyo.
Ba bagenzi be bari bararemye ihuriro ‘risanzwe’ bise Inzozi Hill Estate.
Bamaze kubona ko hari ibyo babona bidasobanutse mu mikorere n’imikoreshereze y’imari bari barahaye Murenzi, bahisemo gusaba Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, kwinjira muri iki kibazo ariko ngo bakomeje gukurikirana RIB ikababwira ko icyo batanze atari ikirego ahubwo ari icyo bita ‘petition’.
Yatubwiye ko ikirego cyabo bakigejeje ku Kicaro gikuru cya RIB kiri ku Kimihurura.
Undi mugabo witwa Mugume Steven nawe uri mu bavuga ko bahugujwe amafaranga yabo avuga ko nyuma y’uko bagejejweho kiriya gitekerezo bagishinze abantu batatu barimo Murenzi Daniel, Jean Baptiste Gaseminari n’undi mugore witwa Agasaro Eustochie Sezibera.
Amafaranga amaze gukusanywa, bariya bantu ( ni ukuvuga Murenzi, Agasaro Sezibera na Gaseminari) bavuganye n’uwari Meya wa Nyarugenge akaba n’umuvandimwe wa Agasaro witwa Kayisime Nzaramba, abarangira ubutaka mu Kagari ka Gasharu, Umurenge wa Nyamirambo muri Nyarugenge.
Icyo bavuga cyabatunguye ni uko Murenzi yashinze ikigo yise Inzozi Hill Developers Ltd, abikora mu izina rye atabajije bagenzi be, iki kigo kikaba ari cyo cyagombaga kuvugana n’Akarere ka Nyarugenge iby’uriya mushinga.
Iki kigo cyaje kugirana amasezerano y’ubugure bw’ubutaka na Koperative y’Abakozi ba RURA bise Real Estate Investment Cooperative(REICO) kugira ngo izabe ariyo yubaka ziriya nzu.
Amasezerano y’imikoranire hagati ya REICO na Inzozi Hill Developers Ltd mu ngingo yayo ya gatatu havuga ko Inzozi Hill Developers Ltd yagombaga kuyigurishaho ubutaka bwose buri mu kagari Gasharu, i Nyamirambo ku Frw 135.675.000, agashyirwa kuri Compte yayo[REICO] nomero 408416163310163 iri muri Banque Populaire.
Kopi y’aya masezerano yasinyweho na Déo Muvunyi uyobora REICO na Daniel Murenzi uyobora Inzozi Hill Developers Ltd.
Ibi byaje kugera mu buyobozi bukuru bwa RURA biba ngombwa ko byandikira ibaruwa abakozi bayo bibumbiye muri ya Koperative bubasaba kubyitondamo ndetse ko igihe cyose bagiye kugirana inama na Murenzi, RURA igomba kuba ihagarariwe.
Ibaruwa ya RURA yasinyweho n’uwahoze ayiyobora Lt Col Patrick Nyirishema, ikaba ari ibaruwa Nomero 0735DG/RURA/020 yo ku itariki 04, Kanama, 2020, Umujyi wa Kigali ukaba waragenewe Kopi.
Kopi kandi yagenewe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Perezida wa Koperative REICO na Bwana Daniel Murenzi.
Tariki 20, Kanama, 2020 Murenzi yanditse ibaruwa asubiza iyo yari yarandikiwe n’Umujyi wa Kigali imusaba ko ubutaka bw’abanyamuryango buva mu mazina ye bwite bukandikwa mu mazina y’umushinga Rwanda Community Arusha-Moshi.
Uyu mushinga waje kwaguka hajyamo n’abandi Banyarwanda baba hirya no hino ku isi.
Mu ibaruwa ye, Murenzi yasabaga ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kumwongerera igihe cyo gushaka ubuzimagatozi akavuga ko mu nama yagiranye n’abagize uriya mushinga bemeranyije ko hashyirwaho Komite nshya y’agateganyo ifite inshingano zo kwiga iby’ubwo buzimagatozi.
Iyo Komite yagombaga kubikora bitarenze ukwezi kumwe uhereye tariki 16 Kanama 2020.
Abagize iriya Komite:
Umuyobozi Mukuru Eng. Daniel MURENZI
Umwungirije: Wyclife KWIKIRIZA
Ubunyamabanga:
Beatha MUKANGABO
Alice BUHINJA
Umubitsi: Joy TUMWEBAZE
Abagenzuzi
Eric SEBERA
Martha MUKAMINEGA
Annie UMUBYEYI
Liliane MUSABE
Abakemurampaka n’abajyanama
Martin NGOGA
Patricia HAJABAKIGA
Marie Immaculée INGABIRE
Desire RUGARAGAZA
Ibintu byaje kugera ubwo ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwandikira Umubitsi w’Impapuro Mpamo z’Ubutaka bumusaba gushyira itambamira ku kibanza gifite UPI 1/01/08/02/1923 kugira ngo abanyamuryango ba Rwanda Community Arusha-Moshi bakomereze urugendo rwo gusaba inkiko kurenganurwa.
Inyandiko dufitiye kopi yerekana ko icyemezo cy’ubutaka bwagombaga kubakwaho ziriya nzu bwari mu mazina ya Daniel Murenzi 100%.
Ivuga kandi ko Murenzi yagombaga kubukodesha mu gihe kingana n’imyaka 20 ni ukuvuga guhera tariki 30, Kanama, 2019 kugeza tariki 30, Nzeri, 2039.
Murenzi hari icyo yabivuzeho…
Nyuma y’uko Dr Joseph Ryarasa Nkurunziza atangaje ibya kiriya kibazo kuri Twitter akakimenyesha n’Ibiro bya Perezida wa Repubulika, Bwana Daniel Murenzi yahise asubiza hari ibyo [bemeranyije] muri Kanama, 2020 ubwo bari mu Nteko rusange, bakabishinga Komite y’agateganyo kugira ngo izasuzume iby’amategeko ateganya ku mikorere y’ishyirahamwe ryabo kandi ngo iri hafi kurangiza imirimo yahawe, ikazatangaza ibyo bemeje.
Mu nyandiko yahaye Taarifa ivuga kuri kiriya kibazo, Daniel Murenzi yavuze ko kuba umushinga waradindiye hari impamvu zabiteye.
Avuga ko byatindijwe n’uko kwimura abaturage byatangiye muri 2018 kandi nyuma bakaba barategereje umwanzuro w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyarugenge wasohotse kuwa
05, Ugushyingo,2017 kandi akemeza ko batari butangire kwimura abaturage batabonye umurongo bahawe n’Ubuyobozi bwa Nyarugenge.
Ikindi ni uko hari abaturage babanje gutinda kumva ko kubimura biri mu nyungu rusange.
Murenzi yatubwiye ko kandi bahuye n’ikibazo cy’uko hari ba nyiri ubutaka batari bafite ibyangombwa by’ubutaka.
Hari abandi kandi bari bahafite ubutaka ariko batuye mu mahanga cyangwa mu zindi Ntara bikagorana kubabona.
Inyandiko yaduhaye kuri email ivuga ko ibarurwa ry’imitungo ryatinze kuko bamwe babanje kwimana amakuru nabandi, abandi bakaba barabanaga batarasezeranye mu mategeko bakaga kugurisha kubera impungenge ko umwe muri bo adabona uruhare rwe.
Avuga ko hari abaturage bamwe banze chèque ahubwo bakakira mu ntoki n’izindi.
Murenzi Daniel avuga ko n’ubwo hagiye havukamo imbogamizi zitandukanye abanyamuryango barasabwa, kongera gushyirahamwe kuko igisigaye nicyo gito.
Kuri Telefoni yatubwiye ko umushinga uteye k’uburyo umuntu afite uburenganzira bwo kuwuvamo cyangwa akawugumamo.
Yatwandikiye ati: “Abifuza buka batakomeza mu mushinga nk’uko bisanzwe barabivuga noneho kuko amafaranga yabo yaguze ubutaka, hakaba haboneka ababasimbura. Kuva dutangira kugeza ubu hari abagiye basimburwa n’abandi bakabasubiza amafaranga batanze.”
Meya w’Umujyi wa Kigali ati: “ Ikibazo turi kugikurikirana dushishikaye…”
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa yabwiye Taarifa ko ikibazo kivugwa kuri Bwana Daniel Murenzi bakimenye.
Mu magambo make yagize ati: “ Twarakimenye turi kugikoraho dushishikanye[seriously].”