Kurwanya Imirire Mibi Mu Karere Ka Gicumbi Birakataje

Nk’uko bimeze henshi mu Rwanda, abakora mu rwego rw’ubuzima mu Karere ka Gicumbi bafatanyije n’abashinzwe imibereho myiza y’abaturage bakora uko bashoboye ngo barinde abana kugwingira. Imwe mu ngamba ni ukubaka irerero hamijwe ko incuke zitabura abazitaho.

Mu rwego rwo kwagura ubufatanye, inzego zavuzwe haruguru zifatanya n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, kugira ngo ubufasha butanzwe buba bufatika kandi burambye.

Mu Murenge wa  Rushaki mu Karere ka Gicumbi hatashywe irerero ryo guha abana bo muri ako gace ahantu hakwiye ho guhererwa ibiribwa n’ibinyobwa, amasomo abagenewe ndetse n’ahantu ho kuruhukira.

Byabereye mu murenge wa Rushaki mu Karere ka Gicumbi

Indyo nziza( hakubiyemo kurya no kunywa) ni ingenzi mu gutuma ingingo z’umubiri w’umwana( cyane cyane ubwonko) zikura neza.

- Advertisement -

Iyo agize amahirwe, akabona indyo yuzuye ihekejwe n’isuku n’urukundo, bituma umwana akura neza mu minsi 1000 ikurikira ivuka rye.

Iyi minsi ingana n’imyaka itatu ariko ikaba inkingi ya mwamba mu buzima bwose umwana azagira.

Indyo nziza ariko igomba no gutangirwa ku bikoresho bisukuye kugira ngo hirindwe ko umwanda ubiriho uhumanya iyo ndyo y’ingirakamaro.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana, Umutoni Gatsinzi Nadine yigeze kubitangaho igitekerezo.

Nadine Gatsinzi avuga ko umwana ‘n’iyo yarya neza ariko arwaye inzoka zo mu nda ntacyo byamumarira. Umwana ashobora kugira imirire mibi akazagira ikibazo cyo kugwingira.’

Nadine Umutoni Gatsinzi

Imibare yatangajwe mu mwaka wa 2020 yerekanye ko ibipimo by’abana bagwingiye byageze kuri 33% bivuye kuri 38% mu myaka itanu ishize.

Mu buryo bwihariye, imibare igaragaza ko igipimo mu cyaro kiri kuri 36 % mu gihe mu mijyi cyari kuri 20%.

Ibyo bipimo kandi bigenda bizamuka uko imyaka yigira hejuru  kuko biri kuri 40% mu bana bafite amezi hagati ya 24-35.

Leta y’u Rwanda yasanze imwe mu mpamvu zikomeye zitera igwingira ari ukubura indyo yuzuye kandi igaburiwe umwana ku gihe ndetse n’ubumenyi buke  bw’ababyeyi batazi kuyitegura.

Indi mpamvu ni uko ababyeyi bahura n’ikibazo cyo kutabona umwanya uhagije wo gutunganyiriza abana babo indyo iboneye, bigaterwa n’uko ababyeyi bazinduka bajya muri shuguri.

Izi shuguri zo gushaka ubuzima zituma abana batabona uwababa hafi ngo abahe ibyo bashaka.

Irerero niwo muvuno mwiza u Rwanda rwaciye.

Abana barirererwamo bahabwa amafunguro aboneye, atanzwe ku gihe, bagakina ndetse bakaruhuka ba Nyina bakaza kubacyura umunsi uciye ikibu.

Muri Rushaki ya Mukarange n’aho hatashywe irerero nka ririya.

Abaturage b’i Rushaki bari baje gufatanya n’abashyitsi gutaha irerero rya Rushaki

Umubyeyi witwa Mukandahiro waganiriye na Taarifa yavuze ko mu by’ukuri batabuze ibiribwa byo guha abana ahubwo ngo kubera gushakisha imibereho y’agafaranga babura uko bita ku bibondo byabo.

Bituma abana babo bicwa n’isari.

Mukandahiro ati: “ Inama tweza ibirayi, ibigori, imboga, ibijumba, ibishyimbo, amadegede n’ibindi ariko akenshi tuzinduka tubijyana ku isoko rya Byumba cyangwa  ab’inkwakuzi bakabijyana i Kigali. Izo ngendo zituma abana bacu basigara mu rugo bonyine inzara ikabanogonora.”

Icyakora ashima ko ririya rerero rizajya ryita kuri abo bana.

Umuyobozi wungirije wa UNICEF, Min Yuan wari waje muri uriya muhango yasabye abahawe ririye rerero kuzariha imbaraga ntibarifate nk’aho ari impano gusa.

Ati: “  Turabasaba ko mwazafata neza iri rerero, mukarifata nk’iryanyu.”

Ubwo bafunguraga ku mugaragari iri rerero

UNICEF isanzwe ifatanya na leta y’u Rwanda mu kuzamura imibereho y’abana kugira ngo bazagirira u Rwanda akamaro.

Zimwe mu ngamba  Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’ubuzima ikora ni uguha abana indyo bita ‘Ongera’ ndetse na Shisha Kibondo, zombi  zikagira uruhare mu kuzamura imirire myiza y’abana no kurwanya igwingira ryabo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version