Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kigali: Abanyarwanda N’Abarundi Bahuje Urugwiro Baririmba Ibyiza By’Iwabo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Kigali: Abanyarwanda N’Abarundi Bahuje Urugwiro Baririmba Ibyiza By’Iwabo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 January 2024 7:46 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu mujyi wa Kigali habereye iserukiramuco ryateguwe n’Abanyarwanda n’Abarundi ryiswe ‘Iteka African Cultural Festival’. Ryerekaniwemo imbyino n’ibindi bigize umuco w’aba baturage bombi, bikorwa mu rwego rwo guhamagarira abantu kwimakaza ubumuntu.

Iryo serukiramuco rya ‘African Cultural Festival’ rihuza imico y’u Rwanda n’u Burundi ryatangiye ku wa 24, Mutarama, 2024, rirangira taliki 27, uko kwezi mu birori byabereye mu kigo cy’ibirori cya Camp Kigali.

Muri icyo gitaramo, abantu bishimiye umurishyo w’ingoma z’Abarundi, bazivuza bazikoreye ku mutwe.

Ibindi binyuze amatwi byahakorewe ni imbyino z’amatorero yari yatumiwe, abahanzi ku giti cyabo baririmbye iz’iwabo mu mico yabo ndetse n’indirimbo zaririmbiwe Imana za Chorale Christus Regnant.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Abarundi bavugije ingoma z’iwabo biratinda, abagize itorero Abeza b’Akaranga nibo bazivuzaga mu buryo bunogeye butangaje kandi bushimishije.

Ubuhanga bw’Abarundi mu kuvuza ingoma buzwi hose. Izi ngoma ziri mu murage w’isi

Abeza b’Akaranga babyinnye zimwe mu mbyino zigaruka ku muco w’Abarundi ari na ko banyuzamo bagatanga ubutumwa busaba abaturage b’ibihugu byombi kubana mu mahoro.

Chorale Christus Regnant yaririmbye Hallelujah ya George Frideric Handel, umuhanga mu kwandika indirimbo zikoreshwa muri Kiliziya Gatolika, akaba yari Umudage ariko ukomoka mu Bwongereza wabayeho mu Kinyejana cya 18 Nyuma ya Yezu Kristu.

Itorero Intayoberana ryahawe umwanya ribyina indirimbo zigaruka ku muco w’Abanyarwandaari na ko bakina imikino yo hambere bavanga n’imihamirizo.

Muri ibi birori abana bagaragaje ko nabo bazi kandi biteguye gusigasira umuco w’iwabo.

- Advertisement -

Nabo bahawe umwanya barahamiriza gitore kandi badasigana.

Umuyobozi wa ‘Iteka Youth Organisation’ ari nayo yateguye iri serukiramuco ku nshuro ya kabiri, Yanick Niyonzima yavuze ko imbyino n’indirimbo bikwiye kuba intwaro yifashishwa mu kubaka ubumuntu ku Isi.

Yagize ati”Mureke ubuhanzi bukoreshwe nk’intwaro yo kubaka ubumuntu ku Isi hose”.

Iserukiramuco rya African Cultural Festival ryari rifite insanganyamatsiko igira iti: “Ubuhanzi nk’igikoresho cyo kubaka ubumuntu”.

TAGGED:AbahanziAbanyarwandaAbarundifeaturedIserukiramucoItekaUbumuntuUmuco
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Muhanga: 19% By’Abana Baragwingiye
Next Article Amerika Iri Kwiga Niba Yatangiza Intambara Kuri Iran
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?