Kigali: Abazunguzayi Bagiye Kunganirwa Ngo Bacike Mu Muhanda

K’ubufatanye na LODA, ubuyobozi bw’Umujyi bwateguye kandi butoza itsinda ry’abahanga bazaha abahoze ari abazunguzayi inguzanyo izishyura kuri 2% kugira ngo bakomeze gucururiza ku maseta yabo aho kugira ngo bagaruke mu muhanda kuhazunguriza.

Abantu 4,158 nibo batoranyijwe bavanywe ku maseta ari mu dusoko 30 hirya no hino mu Mujyi wa Kigali ngo bahabwe iriya nguzanyo izishyurwa kuri make.

Aba bacuruzi  bazahabwa ku buntu ahantu ho gukorera kandi ntibazishyuzwa amafaranga y’isuku cyangwa ipatanti mu gihe cy’umwaka.

Inguzanyo bazahabwa izatangwa mu rwego rwa VUP( Vision Umurenge Programme), ikaba muri gahunda yo gufasha abaturage kwivana mu bukene bityo bikazamura n’abatuye icyaro.

- Advertisement -

Muri VUP harimo gahunda nto yo guha abantu inguzanyo nto bazishyura ku nyungu nto kugira ngo bo ubwabo cyangwa amatsinda barimo bazashobore kuzamura imibereho yabo.

Kuva VUP yatangira mu mwaka wa 2008 imaze gufasha benshi kuzamura urwego rwabo rw’imibereho hirya no hino mu Rwanda.

Mu rwego rwo kwirinda ko hari abashobora kuzungukira muri kiriya gikorwa cyo guha abantu inguzanyo bazishyura ku nyungu nke, ubuyobozi bwa LODA bufatanyije n’ubw’Umujyi wa Kigali, buri gusuzumana ubwitonzi ‘ababikwiye koko’.

Ibi byemezwa n’Umuyobozi mukuru wa LODA Claudine Nyinawagaga.

Yabwiye The New Times ati: “ Turi kongera umubare w’aho abahoze bacururiza mu mihanda bazimukira bakahakorera, ariko turabikora twitonze kugira ngo hatazagira ababyiyitirira bakabona ayo mahirwe kandi batayakwiye.”

Umuyobozi mukuru wa LODA Claudine Nyinawagaga.

Nyinawagaga avuga ko mu rwego rwo kwirinda abatekamutwe, abahoze ari abazunguzayi bazakorana n’inzego z’ibanze mu kumenya bagenzi babo ba nyabo n’ababyiyitirira bityo aba bavuzwe nyuma baburizwemo.

Umuyobozi wa LODA ashimangira ko umuntu uzatoranywa, azajya ahabwa guhera ku Frw 100,000 kuzamura yiyongereyeho n’aho gucururiza ndetse no gusonerwa wa musoro twavuze haruguru mu gihe cy’umwaka.

Ni amafaranga azafasha umuntu kubera ko nk’uwaranguzaga Frw 10,000 azaba abonye ayisumbuyeho yamufasha kuzamura igishoro.

Ikindi ni uko hari n’abazahabwa Frw 150,000 kugeza ku Frw 200,000, ariko bikazaterwa n’uburyo aya mbere( Frw 100,00) bayabyaje umusaruro yishyurwa neza kuri ya 2% bagomba ababagurije.

Martine Urujeni uyu akaba ari Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe iterambere n’imibereho myiza avuga ko bidatinze bazazenguruka amasoko y’Umujyi wa Kigali bakareba niba abahoze ari Abazunguzayi bayashyizwemo bakiyarimo cyangwa barayataye bagasubira ku muhanda.

Martine Urujeni, Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe iterambere n’imibereho myiza

Birashoboka cyane ko hari abayataye kubera ko, mu bihe bitandukanye n’ahantu hatandukanye, hari ababwiye itangazamakuru ko aho bashyiriwe iseta yo gucururizeho nta mukiliya uhagera.

Ku rundi ruhande, Urujeni anenga abahawe ariya mafaranga bakayakoresha nabi, akabapfira ubusa kandi hari abandi bari buyabyaze umusaruro.

Mu buryo budaciye ku ruhande, yabwiye itangazamakuru ko abayakoresheje mu buryo buhabanye n’ibyemeranyijwe bagomba kuyagarura.

Avuga kandi ko abataye amaseta bahawe mbere nta yandi bazahabwa ahubwo bagomba gusimbuzwa abandi bayakeneye bazi no kuyakoresha neza.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwongeye kwihanangiriza abazunguzayi ndetse n’ababagurira ko uzafatwa azacibwa amande ya Frw 10,000.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version