Abakinnyi Baherutse Gukubitwa N’Inkuba Basezerewe Mu Bitaro

Ni abakinnyi bari bakubiswe n’inkuba mu mpera z’Icyumweru gishize ubwo bari batangiye umukino wahuzaga Ikipe y’Abato ya Rambura WFC na Inyemera ya WFC yo muri Gicumbi.

Uwo mukino wari wabereye kuri stade y’Akarere ka Gicumbi taliki 13, Mutarama, 2024. Abakubiswe n’inkuba icyo gihe bari abantu umunani, biyongeraho abatoza babiri.

Mu buryo busanzwe buranga uko inkuba ikubita, ubwo bari bari gukina hajojobye akavura, muri ako kavura hahita hakubitiramo inkuba ikomeye bose barabandagara.

Ubutabazi bwa Ambulance baraje bubafasha kugera ku bitaro bya Byumba aho bitaweho n’abaganga, babaha amazi n’imiti y’ububabare nk’uko Dr. Issa uyobora ibi bitaro yabibwiye RBA nyuma y’ibyo byago.

- Kwmamaza -

Nyuma yo kwitabwaho, FERWAFA yatangarije kuri X ko  abakinnyi bose basezerewe mu bitaro ndetse batangiye koroherwa.

Ryagize riti: “Twishimiye kubamenyesha ko abakinnyi batandatu baraye mu bitaro bya Byumba na babiri baraye mu byitiriwe Umwami Faisal bose bamaze gusezererwa kuko batangiye koroherwa.”

Itangazo rya FERWAFA kuri iki kibazo

Abakinnyi ba Rambura WFC bahuye n’iki kibazo ni Uwimaniduhaye Diane, Isubirizigihe Jeannine, Uwayisaba Olive, Kaze Deline, Gisubizo Umulisa na Uwiduhaye Valentine.

Abo mu Inyemera WFC ni  Niyokwizerwa Devotha na Mutuyimana Clarisse mu gihe abatoza ari Niragire Jean de Dieu na Umutoniwase Marie Gisèle.

Amategeko avuga ko iyo habayeho impamvu ituma umukino utarangira usubukurwa ugakomereza ku munota wari ugezeho.

Amategeko kandi avuga ko kugira ngo umukino wongere usubirwemo biterwa n’ibintu bikomeye biza bitunguranye bigatuma gukina bidashobora.

Mu Gifaransa babyita ‘Cas de Force Majeure.”

Ibyo birimo inkubi ikomeye y’umuyaga, imvura nyinshi ituma ikibuga cyuzura amazi, umutingito, inkuba ziremereye n’ibindi bifite ubwo bukana.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version