Icyo Polisi Ivuga Ku Buzukuru Ba Shitani B’i Rubavu

Nyuma y’uko Visi Perezida wa Sena Hon Nyirasafari Espérance asabiye inzego zose guhagurukira abiyise Abuzukuru ba Shitani bazengereje abatuye Rubavu, Taarifa yabajije Polisi icyo ivuga kuri abo buzukuru ba Sekibi.

Mbere y’uko twumva icyo Polisi ibivugaho, ni ngombwa kwibukiranya icyo Abasenateri babivuzeho.

Mu ngendo barimo  mu Turere tw’u Rwanda, abasuye Akarere ka Rubavu babwiwe n’ubuyobozi bw’imwe muri Koperative z’aho ko bajya bahohoterwa n’abitwa Abuzukuru ba Shitani.

Hon Nyirasafari nawe ukomoka mu Karere ka Rubavu yasabye ubuyobozi bw’aka Karere kurangiza iki kibazo cy’ubujura n’urugomo.

- Advertisement -

Abo Buzukuru ba Shitani biganjemo abana bato bakunze kuvugwa mu Mujyi wa Rubavu mu mirenge ya Rubavu na Gisenyi.

Nyirasafari yari ari kumwe na mugenzi we Marie Rose Mureshyankwano.

Abo Buzukuru biyise ko ari aba Sekibi bavugwaho kwambura abaturage ku manywa y’ihangu, abibasirwa cyane bakaba abatuye  imirenge ya Nyamyumba, Mudende na Bugeshi.

Espérance Nyirasafari avuga ko kuba muri Rubavu hari abantu bitwa batyo kandi barangwa n’urugomo biha Rubavu isura mbi kandi isanzwe ari ahantu hitabirwa n’abakerarugendo.

Icyo Polisi ivuga kuri iki kibazo gihangayikishije Abasenateri…

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba Superintendent of Police ( SP) Bonaventure Twizere Karekezi yabwiye Taarifa ko urwego avugira rufatana iki kibazo uburemere.

Ati: “…Icyo twabwira abaturage ni uko Police ishinzwe umutekano w’abaturage bose. Ntabwo izihanganira uwo ariwe wese ushaka guhungabanya umutekano wabo. Tuzakomeza kubungabunga umutekano w’abaturage nk’uko dusanzwe tubikora.”

N’ubwo ari uko Polisi ibivuga, ku rundi ruhande hari abaturage banenga ko nta matara y’umutekano aba ku mabaraza y’inzu z’i Rubavu, ibi bigatiza umurindi abakora urugomo kuko babikorera mu kabwibwi.

Indi mpamvu Taarifa yamenye ishobora kuba ari nawo muzi ushibukaho abo Buzukuru ba Shitani ni uko hari abaturage kavukire bo muri Rubavu babyara indahekana, abana bagatangira kubura uburere bakiri bato, bakaboneza umuhanda.

Umwana umaze kwigira hejuru iyo abuze ibiribwa cyangwa ibindi by’ibanze,  ahebera urwaje akajya gushikuza abantu telefoni, ibikapu n’amasakoshi y’abagore.

Kuba umujyi wa Rubavu ukorerwamo ubucuruzi bwambikiranya imipaka bituma ibonekamo amafaranga menshi ndetse n’amadolari y’Amerika($) bigatuma abana bararukira kujya kuyashaka yo.

Mu gihe i Rubavu havugwa abo Buzukuru, hari ahandi mu Rwanda havugwa andi matsinda y’abantu biyemeje kwica amategeko.

Abo ni Abahebyi b’i Muhanga, bahohotera abarinda ibirombe by’amabuye y’agaciro, bakabikora bitwaje intwaro zirimo ibisongo, amapiki, inyundo  n’ibitiyo.

Mu Karere ka Gatsibo haba abitwa ‘Imparata’.

‘Imparata’ zikorera mu Karere ka Gatsibo aho zicukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, zikongeraho no kwangiza ibikorwaremezo.

Abo bose Polisi ifite inshingano zo kubageza imbere y’amategeko akabahanira ibyo bakora bihabanye nayo.

Rwanda: Abasenateri Barasaba Inzego Guhagurukira Abuzukuru Ba Shitani

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version