Kigali: Abize Ubukerarugendo N’Amahoteli Barategurirwa Kuba Indashyikirwa

Cathérine Abatoni

Muri imwe muri Hotel zo mu Mujyi wa Kigali, haraye habereye inama yatangirijwemo gahunda yo gukomeza gutyaza ubumenyi bw’abize amahoteli n’ubukerarugendo kugira ngo bazihangire imirimo cyangwa babe abakozi bo kwifuzwa.

Bitewe n’ubumenyi bavanye mu mashuri makuru na za Kaminuza, bose ntibanganya igihe bamaze bahugurwa.

Hari abamaze amezi icyenda, kuzamura…ndetse hari n’abamaze amezi ane.

Cathérine Abatoni  we yamaze amezi ane.

- Advertisement -

Yabwiye Taarifa ko muri icyo gihe, yahuguwe uko yarushaho kwakira abakiliya neza, imikoranire inoze na bagenzi be ndetse n’uko amafunguro n’ibinyobwa bigezweho buterurwa kandi bikagezwa imbere y’umukiliya.

Ati: “ Muri iki gihe bamaze bampugura, banyigishije kurushaho kwakira abakiliya neza, kubana neza n’abo dukorana ndetse n’amoko atandukanye y’ibiribwa n’ibinyobwa”.

Abatoni avuga ko ariya mahugurwa ari muri gahunda bise ‘Ubukerarugendo Imbere Project’ kandi agashima abayiteguye kuko ngo kwiga ari uguhozaho.

Bahuguriwe muri za Hotel zitandukanye

Avuga ko yababereye uburyo bwo kwigira ku bandi babatanze mu mwuga kandi babishoyemo n’imari.

Mugenzi we witwa Yves yize guteka.

Yemeza ko guteka ari ubukorikori busaba uwabwize guhora ahugurwa kugira ngo amenye indyo zikunzwe ahantu runaka, mu mico runaka ndetse n’uko zitegurwa.

Avuga ko guteka ari ‘art’.

Yves avuga ko muri gahunda afite harimo kuzihanga umurimo, agatangiza uburiro( restaurant) bityo agafasha Leta mu guca ubushomeri.

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’ubumenyi ngiro Rwanda TVET Board witwa Eng Paul Umukunzi avuga ko guhugura abize amahoteli n’ubukerarugendo ari umusanzu batanze mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uru rwego rushingiye kuri serivisi.

Eng Paul Umukunzi avuga ko guhugura abize amahoteli n’ubukerarugendo ari umusanzu batanze

Minisiteri y’imari n’igenamigambi ivuga ko urwego rwa serivisi ari rwo rufite uruhare runini mu ngengo y’imari y’u Rwanda rugakurikirwa n’ubukerarugendo, inganda…inyuma hakaza ubuhinzi.

Kuba u Rwanda ruri kuba igicumbi cy’ubukerarugendo bushingiye kuri byinshi, bituma abakora mu mitangire ya serivisi z’ubukerarugendo n’amahoteli bagomba guhora batyaza ubwenge.

Umukunzi Paul yabwiye abitabiriye igikorwa cyo kumurika ubumenyi bw’abahuguwe no gushimira ababigizemo uruhare, ko intego ya Rwanda TVET Board ari guha igihugu abakozi bafite ubumenyi ngiro buhamye.

Ubumenyingiro mu bukorikori n’ubugeni ni kimwe mu bintu by’ingenzi byatumye ibihugu bitera imbere.

Ubudage, Ubuyapani, Singapore… ni bimwe muri ibyo bihugu byashyize imbere ubumenyi ngiro mu nzego zitandukanye, havamo iterambere bishimirwa.

U Rwanda rwiyemeje kuzamura uru rwego kugira ngo urubyiruko rwarwo ruzabe rufite imirimo rukora ishingiye ku kazi rwihangiye cyangwa kahanzwe n’abandi.

Mu rwego rw’ubukerarugendo, ikigo Rwanda TVET Board kivuga ko gahunda ya ‘Ubukerarugendo Imbere Project’ izashyira mu bikorwa mu rwego rwo kugera ku ntego z’iterambere u Rwanda rwiyemeje zikubiye muri NST 1( National Strategic Transformation 1).

Umushinga ‘Ubukerarugendo Imbere Project’ watewe inkunga n’Umuruango w’Ubumwe bw’Uburayi.

Uwari uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi wateye inkunga iki gikorwa

Indi nkuru bijyanye:

Mu Rwanda Hagiye Kubakwa Ibigo 30 By’Icyitegererezo Mu Myuga n’Ubumenyingiro

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version